Mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’imituku, Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC (AMAFOTO)
Gorilla FC yabonye amakarita atatu y’imituku yatsinze igitego kimwe ku busa Rayon Sports yabonye ikarita imwe itukura mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona.
Ni umukino wasojwe n’imvururu nyinshi zavutse mu minota y’inyongera ari n’aho havuye aya makarita ane ane atukura.
Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu bakina umukino w’umunsi wa kane wa BK Pro-League.
Uyu mukino ukaba watangiye wihuta cyane ariko na none ukunirwa mu kibuga hagati cyane.
Ku munota wa 11, myugariro wa Rayon Sports wo ku ruhande rw’ibumoso, Ganijuru Elie yateye ishoti rikomeye ariko rikubita umutambiko w’izamu.
Rayon Sports yarimo ishyira igitutu kuri Gorilla FC yaje kongera guhusha uburyo ku munota wa 15 ubwo Iradukunda Elie Tatou yateraga ishoti ariko Cuzuzo Aime Gael awukuramo.
Ku munota wa 20, Gorilla FC yabonye amahirwe akomeye ubwo Inemesit Sunday Akang yahinduraga umupira imbere y’izamu hakabura umukinnyi we ushyira mu izamu.
Ku munota wa 24, Gorilla FC yakoze impinduka za mbere Chancelor Mengue Ndong aha umwanya Mosengo Tansele.
Gorilla yaje kubona kufura ku munota wa 35 ku ikosa Ganijuru Elie yakoreye Nduwimana Eric, yahanwe na Monsengo Tansele wayiteye neza ariko Dande Junior arawufata.
Ku munota wa 38, Elie Tatou yahinduye umupira mwiza ashaka Issa Djiguiba ariko ateye mu izamu unyura hanze y’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Nisingizwe Christian yahaye umwanya Muhoza Daniel.
Gorilla FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 53 ku gitego cyitsinzwe na myugariro Nshuti Didier ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Sunday Inemesit.
Ku munota wa 61, Rayon Sports yakoze impinduka, Iradukunda Elie Tatou yavuyemo hinjiramo Nizeyimana Moubarak. Gorilla FC nayo yahise ikora impinduka Ishimwe Aime Thierry aha umwanya Karenzo Alexis.
Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko yatangiye gushyira igitutu kuri Gorilla FC ishaka igitego cyo kwishyura irema uburyo bwinshi harimo imipira ibiri ikomeye ya Uwumukiza Obedi ku munota wa 62 na Tambwe Ngongo Gloire ku munota wa 65 ariko umunyezamu Cuzuzo Aime Gael awukuramo.
Cuzuzo Aime Gael yongeye kurokora Gorilla FC ku munota wa 77 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Tambwe Ngongo Gloire yashyize muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 81, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka Atisso Kodjo yinjiye mu kibuga asimbura Uwumukiza Obedi.
Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku munota wa 82 ubwo Kameni Herman Junior yahaga umupira Moubarak ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo.
Ku munota wa 89, Rayon Sports yabonye amahirwe ariko Didier Nshuti ashyizeho umutwe unyura hanze y’izamu.
Mu minota y’inyongera Masudi Naricisse ukina mu kibuga hagati muri Gorilla FC, yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo biba umutuku.
Byahise biteza imvururu nyinshi cyane zatumye na Sunday Inemesit n’umutoza w’abanyezamu ba Gorilla FC bahabwa amakarita atukura nabo.
Ku munota wa 7 w’inyongera mu minota 8 yongeweho, myugariro wa Rayon Sports, Nshuti Didier na we yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Akayezu Jean de Dieu. Umukino warangiye ari 1-0.

Ibitekerezo