Mubumbyi Bernabe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ari mu byishimo n’umugore we nyuma y’iminsi mike bibarutse.
Uyu mukinnyi umaze iminsi yibera muri Sweden aho akina mu cyiciro cya 4 mu ikipe ya Kramfors-Alliansen.
Bernabe yageze muri iki gihugu mu mpera za 2018 ntiyagaruka aho yahise anishakirrayo umugore ufite ubwenegihugu bw’iki gihugu.
Amakuru avuga ko mu kwezi gusize ari bwo uyu muryango wakiriye umwana uje kubamara irungu.
Mubumbyi Bernabe aheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) ya 2018 yabereye muri Maroc.
Mubumbyi Bernabe yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC na AS Kigali.
Bernabe n'umugore we bari mu byinshimo bikomeye
Bivugwa ko bibarutse mu kwei gushize

Ibitekerezo