Muhire Kevin yishimiye impano yahawe n’umukunzi we ku isabukuru y’amavuko
Muhire Kevin yishimiye impano y’inkweto zo gukinana yahawe n’umukunzi we ku isabukuru ye y’amavuko yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Misr El Gaish mu Misiri, buri tariki ya 17 Ukwakira yizihiza isabukuru y’amavuko, ku wa Gatandatu akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 22.
Ku giti cye ni umunsi wagenze neza kuko yabifashijwemo n’umukunzi we Cyuzuzo Delly wafashe rutemikirere akajya kumufasha kwizihiza uyu munsi.
Akaba yaragiye amushyiriye impano y’inkweto zo gukinisha, akaba ari inkweto zo mu bwoko bwa Nike, MD S003 ubwoko bwa mbere(quality ya mbere).
Amakuru ISIMBI yaje kumenya ni uko iyi nkweto uyu mukunzi we yayiguze amadorali 400($400).
Muhire Kevin akaba yashimiye umukunzi we ku impano nziza yamuhaye aho yagize ati“wakoze cyane mugore wanjye.”
Cyuzuzo akaba yari yamubwiye ko nta mpano yabona isobanura igisobanuro cye mu buzima bwe uretse kumwifuriza imigisha gusa.
Ati“nta mpano nabona isobanura uwo uri we kuri njye. Ndakwifuriza imigisha ituruka ku Mana, ukwiye ibyishimo bisesuye muri iyi si. Ugire isabukuru nziza mukundwa.”
Kevin na Cyuzuzo bamaze imyaka irenga 4 bakundana, gusa urukundo rwabo bakunze kugenda barugira ibanga rikomeye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyabo batangiye kugenda babishyira ahabona.

Ibitekerezo