Siporo
Mupenzi Eto’o ashobora kongera kwisanga imbere y’inkiko kubera umukinnyi
Yanditswe na
Ku wa || 3776
Mupenzi Eto’o ushinzwe kugurira APR FC abakinnyi, ashobora kongera kwisanga imbere y’inkiko kubera miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yambuye Sebanani Emmanuel Crespo.
Uyu mugabo ugifite urundi rubanza rutararangira aho ashinjwa ubwambuzi, ashobora kwisanga yongeye kuregwa.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yatse uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo APR FC na AS Kigali aya mafaranga amwizeza ko agiye kumushakira ikipe hanze y’u Rwanda.
Uyu mukinnyi akaba yarategereje agaheba ndetse n’amafaranga ye akaba yarasabye kuyasubizwa bikanga.
Crespo akaba yiteguye kuba yatanga ikirego isaha n’isaha kugira ngo asubizwe amafaranga ye yambuwe ntabone n’icyo yashakaga.
Crespo ashobora kujyana Eto'o mu nkiko
Mupenzi Eto'o ntabwo yorohewe muri iyi minsi

Ibitekerezo