Umuco

Mwiseneza Josiane yakiriwe by’ikirenga mu birori byo gutora abakomeza muri Miss Rwanda

Mwiseneza Josiane yakiriwe by’ikirenga mu birori byo gutora abakomeza muri Miss Rwanda

Mwiseneza Josiane yongeye gutungura abakobwa bashyigikiwe bikomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 abereka igihandure mu ijonjora rusange rigomba gusiga havuyemo 17 abandi 20 bagakomeza ari na bo bazajyanwa mu mwiherero.

Uyu mukobwa nubwo akomoka mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse akaba ari naho yiyamamarije, yashyigikiwe bikomeye mu Mujyi wa Kigali muri iki gikorwa cyabereye i Gikondo muri Expo Grounds.

Mwiseneza akigera imbere y’abagize akanama nkemurampaka, abafana babanje kwiyamira cyane ku buryo abagize bananiwe kumubaza ibibazo kubera akaruru k’abafana. Bose bateraga bati "Ni wowe, ni wowe, ni wowe!!!"

Abagize akanama nkemurampaka bingingiye abashyigikiye uyu mukobwa kwihangana bakamuha umwanya akabasha kuvuga kuko batabashaga kumvikana na we na mba bitewe n’uko abantu hafi ya bose bari bahagurutse ngo bagaragaze ko bamuri inyuma.

No mu gihe abandi bakobwa basubizaga ibibazo byabo, wajyaga kumva ukumva mu bafana bamwe batereye rimwe bati "Nta wundi dushaka, ni Josiane gusa! Josiane! Josiane!"

Mu mashakiro y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda ntihasiba izina ‘Mwiseneza Josiane’, wamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero byinshi aryitabiriye akanahagera afite igikomere ku ino yatsitaye.

Mu basabiye amajwi Mwiseneza ku mbuga nkoranyambaga harimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Ushinzwe Iterambere ry’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, uherutse kwandika kuri Twitter ati “Tumutore’.

Mwiseneza Josiane atambuka imbere y'abagize akanama nkemurampaka

Mwiseneza uza imbere y’abandi bakobwa bahataniye Miss Rwanda mu gushyigikirwa mu buryo budasanzwe yiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).

Yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

REBA VIDEO Y’UBURYO MWISENEZA YITWAYE IMBERE Y’AKANAMA NKEMURAMPAKA

Uyu mukobwa afitiwe igikundiro kidasanzwe muri Miss Rwanda
Yeretse igihandure bagenzi be mu gushyigikirwa cyane mu Mujyi wa Kigali nubwo ava i Burengerazuba
Mwiseneza atombora nimero y'ikibazo yasubije
Kubera urusaku rwinshi ahabereye iki gikorwa, byabaye ngombwa ko Mwiseneza yiyegereza insakazamajwi kugira ngo abashe kumvwa neza
Ubwo Mwiseneza yajyaga gusubiza, abantu bose bari bahagurutse
Benshi bashakaga gufata amashusho ya Mwiseneza asubiza
Yakomewe amashyi y'urufaya

Amafoto: Karangwa Gaspard

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakorimana Erneste
    Ku wa 13-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano iyimbonye uyu miss 2019 afote itandu kanyirizo nabandi kuko urebye imyambarire ukareba nisura ubonako namukorogo yisize njyewe ahubwo nda shimira aba byeyi bamubyaye baka namuha uburere Akwiye nuki ikamba mura koze nubwo butumwa nifuzaga kugeza kumu tura Rwanda wese

  • -xxxx-
    Ku wa 13-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano Miss nuyu U Rwanda rwacu rwifuza nabinu byokwisiga mukorogo ate cyereza tumurinyu ma pe bisho boka.

  • -xxxx-
    Ku wa 13-01-2019

    Andika Igitekerezo uyu niwe miss u Rwanda rwifuza nabwibone afite afite itndu kaniro nabandi ba nyaminga tubona bas murebe nimya mbariro nuyu nawundi dushaka pe

  • Jean
    Ku wa 6-01-2019

    navugaga Josiane Mwiseneza

  • Jean
    Ku wa 6-01-2019

    Ndabasuhuje

    nabaze nsanga mu gihe Josiane yaba adatwaye ikamba rya NYAMPINGA w’u Rwanda 2019, abafana be natwe dushobora kumuha iryacu.

    urugero: buri muntu atanze 500frw nibura gukuba abafana 20 000 yangana na miliyoni 10 000 ooo frw, murumva ibi bintu byatunanira?

  • Tuyizere pacifique
    Ku wa 6-01-2019

    ukumbibona miss Rwanda Nifuza ni mwiseneza kuko yujuje umucyo wabanya’rwandakazi.

  • Habimana jeanmarie
    Ku wa 6-01-2019

    Natwe Hanover Uganda nukuri twese turi inyuma ya nyaminga wa rubanda kandi nizera ko nta gushidikanya aba judges bagomba kureba kure kuko niba ari miss Rwanda means that ni miss wabanyarwanda nukuri uwo Mwana wumukobwa MWISENEZA JOSIANE arabikwiye.Ise ati mwiseneza. MUWALA OLI OMUZIRA WAFFE TUKULI EMABEGA YEGWE NNALURUNGI WENSI YAFFE RWANDA.

  • Mukagatare seraphine
    Ku wa 5-01-2019

    Uyu mwana wumukobwa ahatambutse neza pe asubije na neza ,amamara mwana wa mama !!

  • Mukagatare seraphine
    Ku wa 5-01-2019

    Uyu mwana wumukobwa ahatambutse neza pe asubije na neza ,amamara mwana wa mama !!

  • Furaha Mucumashyinge
    Ku wa 5-01-2019

    Abari muri Australia turishimye cyane kubera Miss mwiseneza joziane abashyije gutambuka mubambere 2o rwose igisigaye tugusubye nugusubiza neza akanama nyemuramaka amagambo yubushishozi kdi arimo ubwenge nasoni nabwoba arimo numuco wigihugu nyarwanda

  • Michael
    Ku wa 5-01-2019

    Uymwana,wumukobwa,mushiwacu,avuka,mucyaro,afite,integoyamubabahe,akiriyo.ba,Miss bose bagiyebatambuka,ntabikorwabyishi,bakoze,ntibigeze,bashaka,nokuheramuducetwose,twigihuhu,ngobarebe,ubuzima.rero amahirwe nayuyumunyacyaro,turebeko,yahindura,igihugu,murwegorwabanyampinga.twesetuzamuha,ibitegerezo,kandi,azahindura,byinshi,mugihugu.

  • Manzi Elise
    Ku wa 5-01-2019

    Kuva nabaho mbonye miss Rwanda yazamuye icyizere cy’abanyarwanda aho abakecuru n’abakambwe bafana kubera kumva MWISENEZA Josiane mbega Josiane yabaye virus mu mitima ya benshi nanjye ntisize.

    Asubije igisubizo"Umuco wacu niwo untandukanya n’abanyamahanga" cy’umwaka nukuli turakigenderaho umwaka wose nk’abanyarwanda(kazi).

IZASOMWE CYANE

To Top