Siporo

Myugariro wa Rayon Sports yavuze ku byo kuba ari intizanyo, kwerekeza muri APR FC

Myugariro wa Rayon Sports yavuze ku byo kuba ari intizanyo, kwerekeza muri APR FC

Myugariro wa Rayon Sports, Niyigena Clement avuga ko ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse atari intizanyo ya Marines nk’uko byavuzwe, ibyo kwerekeza muri APR FC yirinze kugira byinshi abivugaho.

Muri 2020 nibwo Niyigena Clement yavuye muri Marines FC yerekeza muri Rayon Sports, kuza k’uyu musore byavuzweho bitandukanye aho bamwe bavuze ko ari intizanyo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Clement agaruka kubibaza niba ari intizanyo, yagize ati “Abibaza icyo kibazo, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports ntabwo ndi intizanyo.”

Uyu musore kandi bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC nyuma y’uyu mwaka w’imikino azahita ayerekezamo.

Aya makuru yayateye utwatsi avuga ko we ubu ari umukinnyi wa Rayon Sports ndetse ibyo kuba yajya muri APR FC ntacyo yabivugaho kuko uko iyi kipe yamuganiriza ni nako andi makipe nayo yamuganiriza.

Ati “Njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports ubu, ibyo nta kintu nahita mbivugaho, uko APR FC yaza niko n’andi makipe yaza, na Rayon Sports bikomeje kugenda neza nayo twakomezanya nta kibazo gihari.”

Muri 2019, Niyigena Clement yavuye muri Marines FC yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, ntabwo byamuhiriye kuko iyi kipe yahise imusubiza muri Marines ngo ajye kuzamura urwego, nyuma y’umwaka umwe nibwo yahise yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports akinira kugeza uyu munsi.

Niyigena Clement yavuze ko ari umukinnyi wa Rayon Sports, ibindi bizamenyekana nyuma
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top