Ndahimana yakoze ubukwe bw’agatangaza nyuma yo kujya mu murenge yambaye kamambiri
Ndahimana Narcisse yarushinze n’umukunzi we mu birori bikomeye byitabiriwe na benshi mu bagiraneza biyemeje gushyigikira umuryango we nyuma y’aho hasakaye inkuru y’ugusezerana mu mategeko kwawo umugabo yambaye kamambiri.
Kumenyekana cyane k’umuryango wa Ndahimana kwakomotse mafoto yateye amarangamutima benshi, nyuma y’aho ku wa 29 Ugushyingo 2018 asezeranye yambaye kamambiri na Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Ubu bukwe bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 i Shyogwe mu Karere ka Muhanga.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018, Ndahimana na Mutuyemariya basezeranye. Byabaye ibirori binogeye ijisho ndetse byitabiriwe na benshi mu baturutse mu matsinda yashingiwe kuri Whatsapp agamije gufasha uyu muryango.
Yavuye iwe mu modoka nziza y’umutuku ajya gusezeranira mu Misa ya mbere mu Kiliziya ahazwi nko kwa Papa i Mbare mu Ntara y’Amajyepfo. Birangiye bagiye kwiyakirira mu rugo iwe munsi y’ahitwa mu Gatare. Yambitswe n’inzu y’imideli ya Moshions yemeye kumushyigikira ku buntu.
Benshi mu batashye ubu bukwe bishimiye uko bwagenze no kubona Ndahimana asubiranye akanyamuneza ko kugira ibirori byiza nubwo mu mategeko ibyabaye byari byateye akababaro benshi.
Kugeza magingo aya rimwe mu matsinda yiyemeje gufasha umuryango wa Nahimana rimaze gukusanya inkunga ya 5,035,000 Frw. Icyiciro cya mbere nk’uko cyagenwe na Komite yashyizweho, cyari ukumugurira inzu imwunganira mu mibereho ye, iyi nzu yaraguzwe kuwa 27 Ukuboza 2018 ifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 700 (3,700,000).
Aha bakaba barunganiwe n’irindi tsinda ry’abagiraneza batanze miliyoni imwe.
Icyiciro cya kabiri cyo gukorera Ndahimana umushinga ubyara inyungu uzatwara arenga miliyoni ebyiri, nacyo kiratangira nyuma y’ubukwe bwe.
Gusezerana mu murenge kwa Nahimana niko kwatumye abagiraneza benshi babagirira amarangamutima. Amafoto yabo yarakwirakwijwe bikomeye ku mbuga nkoranyambaga benshi bibaza cyane kuri ubu bukwe. Byabanje gufatwa nka filime y’urwenya yarimo ikinwa, abandi bahise bakorwa ku mutima no kubona Ndahimana asezerana yambaye kamambiri n’imyenda ishaje kandi isa nabi.
Uru rugo rufite inkuru ikomeye kandi iteye ikiniga ukurikije uko basobanuraga ubuzima babayemo iwabo ahitwa mu Kinini. Abanyamutima n’abagiraneza benshi biyemeje gufasha uyu muryango mu buryo bwose bushoboka, ubu bakoze ibirori bikomeye byo gushyingiranwa.
Mu Rwanda no hanze, hari amatsinda y’abantu biyemeje gufasha uyu muryango kugira ngo ubuzima bwawo buhinduke. Kugeza ubu, Ndahimana yavujwe uburwayi bwa ‘Asthma’ kuvurwa bigizwemo uruhare n’Akarere ka Muhanga ndetse Ibitaro bya Kabgayi byamwohereje muri CHUK kuvurwa byisumbuyeho.

Ibitekerezo
kwizera jean damascene
Ku wa 31-12-2018ndatangawe cyane ubukwe bwa ndahimana mbega byaribyiza cyane
Nadine
Ku wa 31-12-2018Imana ishishikare ibitaho knd ihezagire abantu bose bagize ic bakor bakamufasha
Nkezimana claudine Brnd
Ku wa 30-12-2018Igitekerezo canje nukombona ababageni bishimy cane kubwimana yabibutse ikindi naco nuko vyose bakoresha isimbi thank you isimbi imana ihimigisha abakorera ikikinyamakuru murakoze
Nkezimana claudine Brnd
Ku wa 30-12-2018Igitekerezo canje nukombona ababageni bishimy cane kubwimana yabibutse ikindi naco nuko vyose bakoresha isimbi thank you isimbi imana ihimigisha abakorera ikikinyamakuru murakoze
Rwabusisi Honore
Ku wa 30-12-2018Dore impamvu nahisemo ikinyamakuru isimbi. Itangazamakuru rihindura ubuzima.Imana izakubakire Ndahimana