Imyidagaduro

Ndi umuhehesi, sinashaka umugore - Diamond Platnumz

Ndi umuhehesi, sinashaka umugore - Diamond Platnumz

Mu ndirimbo ye nshya ’Nawaza’, umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz iri kuri EP yitwa ’First of All’ aheruka gusohora yumvikana avuga ko atazashaka vuba kuko ataba umwizerwa ku mugore.

Muri iyi ndirimbo ’Nawaza’ Diamond yumvikanamo yibaza uko byari kuba bimeze iyo mama we aba akibana na se.

Ati "ibitekerezo bimwe ni iby’ubugoryi. Ni byiza ko tubisiga inyuma mbere y’uko bituzanira urwango. Iyo Nyange (papa we) aba agihari, Uncle Shamte (umugabo wa nyina) yari kubona amahirwe?"

Diamond Platnumz yakomeje aririmba agaragaza ko atiteguye gushaka vuba kuko ataba umwizerwa ku mugore we.

Ati "maze igihe mbitekerezaho, kubyerekeye ubukwe n’urukundo. Naje gusanga ndimo mpunga igisebo kubera ko ndabizi ndi umuhehesi."

Diamond Platnumz akaba ari umwe mu batarahiriwe n’urukundo kuko amaze gutandukana n’abakobwa benshi kandi bose bamushinja kubaca inyuma.

Yatandukanye na Wema Sepetu, atandukana na Zari Hassan bamaze kubyarana abana babiri, yatandukanye na Tanasha Donna na we babyaranye umuhungu, ni mu gihe kandi afitanye umwana wa Hamisa Mobetto.

Diamond Platnumz avuga ko atiteguye gukora ubukwe vuba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top