Siporo

Ndishimye cyane, ndishimye ntabwo wabyumva - Yannick Mukunzi

Ndishimye cyane, ndishimye ntabwo wabyumva - Yannick Mukunzi

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF, Yannick Mukunzi avuga ko yishimye cyane kubera ko intego yajyanye muri iyi kipe yazigeho.

Muri Mutarama 2019 ni bwo Yannick Mukunzi yatandukanye na Rayon Sports maze asinyira ikipe ya Sandvikens IF, mu cyiciro cya gatatu muri Sweden.

Akigeramo yavuze ko intego ajyanyemo ari ukuyifasha kuzamuka mu cyiciro cya kabiri, ibintu bitamworoheye mu myaka ye ya mbere.

Umwaka w’imikino wa 2023-24 bakaba baritwaye neza barangiza ku mwanya wa mbere bahita banazamuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Yannick Mukunzi yavuze ko yishimye cyane kuba intego zamujyanye azigezeho.

Ati "Njyewe Sandvikens IF nyimazemo imyaka 5 ariko njyewe mbara ko ari imyaka 4 kuko hari umwaka ntakinnye kubera imvune wa 2022, ndishimye cyane kuba tuzamutse mu cyiciro cya kabiri kandi ikindi ni yo ntego naje mfite aha kandi numvaga ntava muri Sandvikens IF ntageze kuri iyo ntego, ndishimye cyane ntabwo wabyumva."

Umwaka utaha w’imikino avuga ko intego afite ari ugukora cyane ibindi yizeye ko bizagenda neza.

Ati "Intego zanjye umwaka utaha ni ugukora, murabizi ko natangiye gukina muri uyu mwaka ariko mu kwezi kwa Werurwe cyangwa Mata ni bwo natangiye gukina, navuga intego yanjye ni ugukomeza gukora, nkitanga ibindi bizagenda biza."

Kuba yahindura akajya mu yindi, yavuze ko amakipe ahari ariko we atabiteganya kuko agifite amasezerano ya Sandvikens IF kandi imufashe neza.

Ati "Guhindura ikipe, ndacyafite amasezerano na Sandvikens IF kereka hagize ikipe inyegera kandi na zo zirahari ariko njye icyo ndeba ni ukureba imbere kandi nizera ko bizagenda neza umwaka utaha."

Kubijyendanye no kuba iyi shampiyona yakinagamo ari shampiyona iri hasi ndetse umuntu yanakina afite akandi kazi, yavuze ko atari ukuri ahubwo ari shampiyona y’inyamwuga.

Ati "Ni byo hari abavuga ko shampiyona iri hasi, ariko burya buri umwe aba afite uko atekereza gusa iyo utahibereye ntabwo wamenya ikintu na kimwe ariko abazi umupira w’u burayi barawuzi kereka abatawuzi ni bo bavuga ibyo ng’ibyo ngo ni shampiyona iri hasi cyane."

"Ni Shampiyona uburyo nayivuga iri professional kandi ku buryo buri hejuru cyane ni ko nabivuga, ibyo ng’ibyo bindi ni ibyo abantu bavuga kandi buri muntu aba afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka."

Ku kuba umukinnyi yayikina afite akandi kazi, yagize ati "Abavuga ko ari shampiyona wakina wenda ufite akandi kazi, iyi ntabwo ari "amateur", ikipe ifata umukinnyi ikamugura avuye muri Afurika, ni ibintu na we uhita wumva ko ari shampiyona y’inyamwuga kandi ikindi kintu ibyo ng’ibyo bivugwa ni abantu batazi umupira w’amaguru ariko abawuzi ntibabivuga."

Yakomeje avuga ko icyiciro cya kabiri kitabateye ubwoba kuko iyo urebye amakipe akirimo nta tandukaniro rinini n’amakipe 5 ya mbere yo mu cyiciro cya kabiri.

Ati "Ni byo tuzamutse mu cyiciro cya kabiri, kuri njyewe icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, kuri njyewe nk’ikipe ziri mu myanya 5 ya mbere mu cyiciro cya gatatu ziba zimeze nk’izo mu cyiciro cya kabiri, nta tandukaniro rinini riba rihari ariko urumva ko iyo uzamutse mu kindi cyiciro bigenda bihinduka, njyewe niteguye neza niteguye gufasha ikipe yanjye kandi ni ikipe ifite intumbero nziza ifite intego nziza. "

Ni umukinnyi utarakinnye imikino yose muri uyu mwaka, kuba nta mpungenge afite ko umwaka utaha bitazaba bibi kurushaho, yavuze ko byatewe n’uko ari bwo yari akirutse imvune yizeye ko umwaka utaha bizagenda neza kurushaho.

Ati "Ni byo koko uyu mwaka hari imikino ntakinnye, ariko imikino ntakinnye si uko wenda nari meze neza bakanyicaza, nari mvuye mu mvune, nari maze umwaka n’igice, iyo umuntu avuye mu mvune agenda ahura n’utubazo tumwe na tumwe mu mubiri ntabwo uba umeze neza nk’uko wari umeze, no muri uyu mwaka nagiye mpura n’utubazo tw’imvune duto duto akaba ari two twatumye imikino imwe ntayikina."

"Gusimbuzwa byo ni ibintu bisanzwe kuko ntabwo nari meze neza 100% cyane cyane imikino ya mbere abaganga bari bambwiye ko ntaragera ku kigero cyo gukina iminota 90, nakinaga iminota bitewe n’uko bashaka ko ngaruka ariko imikino ya nyuma nakinnye iminota yose, navuga ko umwaka utaha uzaba umwaka mwiza kuko meze neza 100%."

Avuga ko intego ye ari ugukina akagera ku gasongero ndetse akaba yanafasha ikipe y’igihugu Amavubi kuko buri mukinnyi wese ku Isi aho akina hose aha ayitekereza.

Yishimira ko intego yazanye muri Sandvikens IF yazigezeho
Intego ni ugukomeza gukora cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top