Umukinnyi wa Paris Saint-Germain mu Bufaransa, Neymar yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuhanzi ukomeye w’iwabo muri Brazil, Marilia Mendonca wazize impanuka y’indege.
Iyi mpanuka yaraye ibaye ku wa Gatanu yerekeza mu mujyi wa Caratinga aho yari agiye gukorera igitaramo gikomeye, impanuka yabereye mu bilometero 12 gusa ngo agere aho igitaramo cyari bubere.
Muri iyi mpanuka yari kumwe na nyirarume, producer harimo kandi umupilote n’umufasha, nabo babuze ubuzima.
Uyu muhanzikazi wegukanye igihembo cya Grammy 2019, yatangiye umuziki akiri umwana ariko muri 2016 nibwo izina rye ryatangiye kuvugwa cyane bitewe n’umuziki yakoraga, yaje no kumenyekana nk’Umwamikazi w’Ibibazo.
Urupfu rwe rukaba rwababaje ibyamamare bitandukanye birimo na Neymar aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko atakwizera ko yitabye Imana.
Ati “sinshobora kubyizera, sinshobora.”
Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko uyu muhanzikazi w’imyaka 26 yapfanye n’abandi bantu 4.

Ibitekerezo
Cadeau Bankunzi
Ku wa 9-11-2021Bebe cool vraiment yibeshe kuko diamond agereranywa muri african yose uwo bebe cool ni BJA ntibamuzi
ndayishimiyedidie
Ku wa 6-11-2021Ewan birababaje gx ntakundi kbx
ndayishimiyedidie
Ku wa 6-11-2021Ewan birababaje gx ntakundi kbx