Siporo

Ni ijigo! Rutahizamu mushya w’Amavubi yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Ni ijigo! Rutahizamu mushya w’Amavubi yatangiye imyitozo (AMAFOTO)

Gérard Bi Goua Gohou rutahizamu mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi ukomoka muri Côte d’Ivoire yatangiye imyitozo n’abandi muri Maroc.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo inkuru yamenyekanye ko Amavubi yamaze kumvikana n’uyu rutahizamu usanzwe ukinira FC Aktobe muri Kazakhstan.

Ibi bikaba byaje nyuma y’uko mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, umuyobozi wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier yemeje ko iri shyirahamwe rizasubira ku muco wo kuba hari abakinnyi bahabwa ubwenegihugu ngo babe baza gufasha ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi byaherukaga mbere ya 2014, muri 2014 nibwo u Rwanda rwaje gucika kuri uyu muco nyuma y’uko Akanama k’Imyitwarire k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, gahannye u Rwanda rukavanwa mu marushanwa y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2015 cyabereye muri Maroc kubera gukinisha uwo rwari ruzi nka Daddy Birori nyamara hari ahandi bamuzi nka Etekiama Agiti Tady.

U Rwanda rukaba rwahereye kuri Gérard Bi Goua Gohou aho yanaraye akoze imyitozo ye ya mbere mu Mavubi muri Maroc.

Byitezwe ko uyu rutahizamu w’umubyimba utari muto, ufite ibigango bigora ubwugarizi (Ijigo) azakina umwe mu mikino ya gicuti u Rwanda rufite muri Maroc na Equatorial Guinea tariki ya 23 na 27 Nzeri.

Mu gihe umutoza yamushima akazaba ari umwe mu bayoboye ubusatirizi bw’u Rwanda mu mikino isigaye yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

Si ubwa mbere agiye gukorana n’umutoza Carlos Alós Ferrer kuko ubwo yakiniraga FK Kairat Almaty yo muri Kazakhstan yaramutoje, mu mikino 102 yakiniye iyi kipe hagati ya 2014 na 2017 yayitsindiye ibitego 80.

Uretse iyi kipe kandi yakiniye andi makipe atandukanye nka JC Abidjan yo muri Côte D’Ivoire, Hassania Agadir yo muri Maroc, Neuchâtel Xamax yo mu Busuwisi, Kasımpaşa S.K., Denizlispor na Kayseri Erciyesspor zo muri Turikiya, Beijing Sport University Football Club yo mu Bushinwa na Krasnodar yo mu Burusiya. Ubu ari muri FC Aktobe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kazakhstan.

Gérard Bi Goua Gohou yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi
Yaje kongera imbaraga mu busatirizi
Ni rutahizamu w'ibigango
Byitezwe ko azakina umwe mu mikino ya gicuti u Rwanda rufite muri Maroc
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top