Siporo

Ni imbogamizi ikomeye cyane ku ikipe yacu – Umutoza wa Rayon Sports ku bakinnyi 6 babanza mu kibuga bafite imvune

Ni imbogamizi ikomeye cyane ku ikipe yacu – Umutoza wa Rayon Sports ku bakinnyi 6 babanza mu kibuga bafite imvune

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Mbaya Christian avuga ko bafite imbogamizi mu ikipe ya bo aho yugarijwe n’imvune zikomeye mu gihe shampiyona irimo kugenda ifata irangi.

Mu mukino iyi kipe yariye itsinzemo Espoir FC 3-0, yatakaje abakinnyi babiri bagize ikibazo cy’imvune ari bo Mbirizi Eric na Rafael Osalue, bakaba biyongeraga kuri kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, Nishimwe Blaise, Tuyisenge Arsene na Onana Leandre bamaze iminsi badakina kubera imvune.

Agaruka ku mvune abakinnyi be baraye bagize, yavuze ko bishoboka kuba ari Espoir FC yabavunnye ku bushaka kuko wabonaga itaje gukina.

Ati “Urebye ikipe ya Espoir FC ntabwo yari yaje ije gukina ngira ngo bari kuri misiyo kuko ni imvune 2 twagize, ibyo mu mupira ntushobora kubikumira kuko Rafael yagerageje kugumya gukina ariko bakomeza bamukinira nabi dufata umwanzuro wo kumukuramo.”

Yakomeje avuga ko ari imbogamizi zikomeye kubera ko izi mvune ziyongereye ku zindi yari asanganywe, ibintu ahamya ko atari byiza ku ikipe ye.

Ati “Ni imbogamizi ku ikipe gutakaza abakinnyi babiri barimo Rafael na Mbirizi ukaba ufite n’abandi barimo Onana na Abdul na bo bataragaruka, ni imbogamizi ikomeye cyane ku ikipe yacu urebye n’uburyo shampiyona irimo kugenda igaruka.”

Yakomeje avuga ataramenya igihe Rafael Osalue na Mbirizi bazagarukira mu kibuga, ni mu gihe nta gihindutse ku mukino ukurikira wo bazakiramo Sunrise FC tariki ya 4 Ugushyingo azaba yagaruye abakinnyi barimo Leandre Onana, Rwatubyaye Abdul, Tuyisenge Arsene na Nishimwe Blaise.

Mbirizi Eric yaraye agiriye imvune mu mukino wa Espoir FC
Umunya-Nigeria, Rafael Osalue na we yavukiniye ku mukino wa Espoir FC
Nishimwe Blaise amaze iminsi na we afite ikibazo cy'imvune
Tuyisenge Arsene uri mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports, na we yaravunitse
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul amaze iminsi atagaragara mu kibuga kubera imvune
Onana yagiriye ikibazo cy'imvune ku mukino wa nyuma wa Made in Rwanda batsinzwemo na Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top