No mu buzima bidusaba amahitamo, hari gihe byanga cyangwa bigakunda - Umutoza wa Rayon Sports
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis agaruka ku mpinduka ajya akora zigatungura benshi, yavuze ko no mu buzima busanzwe umuntu agira amahitamo hari igihe byanga cyangwa bigakunda.
Hari nyuma yo gutsinda Mukura VS 3-2 mu mukino ubanza wa 1/2. Ni umukino umutoza yari yakoze impinduka muri 11 bari basanzwe babanza mu kibuga aho yari yabanjemo Felicien mu mwanya wa Didier ndetse na Roger mu mwanya Ngendahimana.
Ibi bikiyongera ku zindi mpinduka ajya kora rimwe na rimwe bikanga. Haringingo yavuze ko mu mupira w’amaguru bisaba amahitamo ariko hari igihe byanga cyangwa bigakunda.
Ati "mu mupira w’amaguru, aka kazi kacu no mu buzima busanzwe umuntu agira amahitamo, hari igihe amahitamo aba meza cyangwa ntatange umusaruro nk’uko wabishakaga."
"Ni Felicien uyu munsi bitagendekeye neza ariko siyo mpinduka gusa twakoze kuko mwabonye ko na Roger twashyizemo yagize umukino mwiza akaduha umusaruro, ubu turimo gukina imikino yegeranye cyane, ni ukureba abakinnyi barushye kurusha abandi ni bande kugira ngo tugumane ikipe yacu imeze neza."
Abajijwe niba yakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko ikipe yageze ku mukino wa nyuma, yagize ati "Reka twibande ku mukino ukurikira wo kwishyura, ni cyo kintu gikomeye tugiye gutegura."
Rayon Sports izakira Mukura VS mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho iyi kipe isabwa kunganya gusa ikagera ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo