Imyidagaduro

Nsekera mwana nkunda – Meddy mu ndirimbo nshya yakoreye umugore we(VIDEO)

Nsekera mwana nkunda – Meddy mu ndirimbo nshya yakoreye umugore we(VIDEO)

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, nyuma yo gusohora indirmbo ‘My Vow’ irimo isezerano yahaye umugore we, Mimi Mehfira, yasohoye indi ‘Queen of Sheba’ nayo yakoreye uyu mugore baherutse kurushinga.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Meddy yakoze ubukwe na Mimi Mehfira umukobwa ukomoka muri Ethiopia, muri Nyakanga yaje gusohora indirimbo ‘My Vow’ yakoreye uyu mukunzi we w’ibihe byose.

Uyu muhanzi akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Queen of Sheba’ nayo yakoreye Mimi.

Izi ndirimbo zose zikaba zigaragaramo amashusho yo mu bukwe bwabo bwari bwitabiriwe n’ibyamamare.

Muri iyi ndirimbo mu gitero cya mbere hari aho agira ati “ndakeka uri uwa mbere, nsekera mwana nkunda, ngaho ngwino unyegere yego sha, uri Queen of Sheba.”

Muri iyi ndirimbo Meddy yumvikana abwira uyu mugore ko azamukunda iteka ryose ndetse ko azamutetesha.

Asohoye iyi ndirimbo nyuma y’uko iyo yari yamukoreye bwa mbere, ‘My Vow’ yakiranywe urukundo rwinshi n’abakunzi ba Meddy aho mu mezi abiri gusa imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 6 n’igice.

Meddy yasohoye indirimbo Queen of Sheba nayo yakoreye Mimi umugore we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top