Ntabwo twitaye ko yanyuzemo ba Eto’o n’abandi - Kennedy yahize gutsinda Cameroun
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, Hoziyana Kennedy yavuze ko biteguye neza guhangana na Cameroun, batitaye kuba yaranyuzemo abakinnyi nka Samuel Eto’o.
Amavubi U23 ejo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, azakira Cameroun mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ari cyo kizatanga itike y’Imikino Olempike ya 2028.
Kapiteni wayo, Hoziyana Kennedy yavuze ko babizi ko Cameroun ari igihugu gikomeye ariko na none batitaye kuba cyaranyuzemo Samuel Eto’o, bo icyo bashaka ari intsinzi.
Ati "Ni igihugu cya Cameroun gifite izina mu mupira w’amaguru, natwe dushaka ko igihugu cyacu kijya ku rwego rwiza mu mupira w’amaguru muri Afurika, tunyotewe no gutsinda ntabwo twitaye kuri Cameroun yanyuzemo ba Eto’o n’abandi, icyo tuganira ni intsinzi, ni ugutsinda Cameroun tukajya mu cyiciro gikurikira."
Yakomeje avuga ko bafite inyota n’uburakari kandi byose bagomba kubyerekana ku munsi w’ejo.
Ati "Ifite abakinnyi benshi bakina hanze y’igihugu cyabo ariko natwe turi abakinnyi beza, buri mukinnyi wese uri hano ni umukinnyi mwiza kandi natwe turashaka gusohoka, iyo nyota dufite, ubwo burakari dufite bwo kugira ngo tuve imbere mu gihugu dusohoke, nibwo tugomba kubereka ejo hano mu kibuga ko iyo nyota yo gusohoka tuyifite."
Yasabye Abanyarwanda kuzaza kubashyigikira ari benshi ko nabo bazakora ibishoboka byose bakabaha ibyishimo.
Mu gihe Amavubi U23 yagira amahirwe yo kurenga iki cyiciro, yazahura n’izakomeza hagati ya Madagascar na Afurika y’Epfo.

Ibitekerezo