Ntazi urukundo rwa se! Agahinda k’umuhanzi Kenny wafungiwe i Burundi akubitwa inkoni 300, yabaye mu muhanda imyaka n’imyaka
Kutita ku bintu kwa se umubyara wabaswe n’ubusinzi, byatumye umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’indirimbo imwe yakoze, Kenny yavuze ubuzima bushaririye yanyuzemo aho yanfungiwe i Burundi yakubiswe inkoni 300.
Uyu muhanzi urimo ufashwa na Murindahabi Irene, yasohoye indirimbo imwe yise ‘Imana y’Imihanda’, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI yavuye imuzi intandaro y’ubuzima bwe bushaririye bwatumye aba ku muhanda imyaka n’imyaka.
Amazina yiswe n’ababyeyi ni Itangishaka Kenny azwi nka Kenny mu muziki, avuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi akaba ari umwana wa 4 mu muryango w’abana 4.
Byose byatangiye ubwo yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 4. Yaje kuva mu ishuri kubera ko yabuze amafaranga yo kurya ku ishuri kuko abandi bajyaga kurya we bakamusohora, yabibwira se ntabyiteho kuko ngo ari umuntu udashobotse w’umusinzi, nyina wari urwaye icyo gihe yamusabye kuba yitonze yazabona imbaraga akajya gukorera amafaranga akamuha akajya ku ishuri kuko ngo nta mpamvu yo kujya ku ishuri abandi bajya kurya we agasohoka.
Kuva icyo gihe nibwo ubuzima bwatangiye kumusharirira cyane atangira kujya ajya gupagasaga kugira ngo agaburire barumuna be.
Igihe cyaje kugera abwira nyina ko agiye kureba barumuna be kwa mukecuru wabo kumbe yerekeje i Kigali hari abana b’iwabo bamuhamagaye ngo bamurangire akazi.
Ati “hari ikimodoka cyatwaraga umucanga nicyo naje mparamiye, naje nta telefoni mfite ariko nari mfite numero ku gapapuro ndi bubahamagareho, njyeze Nyabugogo mbahamagaye nsanga nimero ntayiriho, nahise nzamuka hariya mu mashyirahamwe kwa Mutangana mpasanga abana barimo kunywa ibintu icyo gihe si narinzi uko babyita uretse ko ubu nabimenye, ni kore, barandeba ukuntu meze baravuga ngo iki cyana ni icyo mu cyaro ntabwo twakiburaho nk’igihumbi.”
“Baransatse banyaka envelope yanjye bakuramo imyenda yanjye, mbabwira uko byagenze noneho barambwira ngo ngwino tujyane kuryama, ngira wenda ngo tugiye kuryama ahantu mu rugo, twinjira ahantu muri ruhurura, warakataga ukagira ngo ni mu mudugudu, turaryama ku ikarito bigeze saa cyenda baravuga ngo ubu tugiye mu kazi, nkibaza akazi k’ayo masaha.”
Icyo gihe ngo bagiye gutega imodoka ziba zitwaye ibyo kurya maze inyuzeho bakayurira bakayikuramo nk’igitoki, ibirayi, byageze saa 10h bagwije bajya kugurisha aho babahaye 5000 ari ko we bamuhamo 300 ngo kuko ari bwo yari akinjira mu kazi.
Yongeye guhamagara za nimero bamubwira ko yabasanga Kimironko, kuko atari azi Kigali ba bana bari bamwakiriye baramuherekeje ariko bageze hafi ya Gisiment imvura iragwa kuko nta hantu bari kugama bitewe n’uko basaga, ka gapapuro kariho nimero kaje kunyagirwa arakabura, ngo yamaze icyumweru Kimironko hafi ya gare ategereje ko wenda hari uzahanyura akamubona.
Ba bana baje kumubwira ko niba abo yaje kureba yarababuze yaza bakamwereka aho akorera amafaanga ubundi ni njoro bakajya bajya kuryama.
Ati “bantwaye Kibagabaga muri karitsiye nkajya nsyaga, nkatwaza abantu imizigo, ibishingwe ubundi ni njoro tukajya kuryama. Nakoreraga nk’1000 nkaryamo 500 nkabika 500 noneho ukanaverisa 300, haba harimo imbobo nkuru ishinzwe uwo murenge ujya kuverisa, utabikoze bahita bahaguca muri iyo karitsiye, ugasigarana 200.”
Kuko nimero za nyina yari azizi mu mutwe, yaje kumuhamagara amubwira ko asigaye aba i Kigali ariko ntiyamubwira ko yabaye mayibobo ahubwo amubwira ko arimo gukora mu rugo rw’umuntu.
Muri iyo minsi byari bimaze kugera 2017 nibwo yaje guhura n’umugabo w’umurundi bajya kubana, akajya akora akazi ke gasanzwe yakarangiza akajya gukorera uwo mugabo amasuku na we akamuha ibihumbi 15 ku kwezi agahita ayoherereza nyina, bakoranye amezi 4 ahita asubira i Burundi amuha itike ya 3000 ngo asubire iwabo nagaruka azamuhamagara.
Muri 2018 yaje kubona umumama wamuhaye akazi ko kumukorera amasuku akarya ariko we nta mafaranga yamuhaga.
Ubuzima bwaje kuba bubi kurushaho muri iyo minsi ubwo bimukaga aho bari bakajyaga Kinyinya kuko bahise babafata mu nzererezi.
Ati “icyo gihe nibwo ubuzima bwatangiye kuba bubi kurushaho, kuko tuhamaze nk’umunsi umwe bahise badufata mu nzererezi batujyana kwa Kabuga duhita tujyanwa mu kigo ngororamuco i Gitagata, nabayeyo amezi 7. I Gitagata ukuntu bimeze iyo udafite umuryango ntabwo uvayo, bakubaza iwanyu bakajya kubashaka, njye nkareba kuvuga ngo mu rugo ni Kamonyi nkasanga ntajyayo, nkababwira ngo ni Kimironko bakajyayo bakababura, nkababwira ngo murebere epfo kwa Medard bakababura.”
Yaje gusanga atakomeza kuba muri iki kigo yigira inama yo gutoroka we n’abandi bana bari kumwe, batorotse nka saa 22h bagera Nyamata mu ma saa saba z’ijoro bakomeza baza i Kigali ariko bageze ku kiraro cya Gahanga cyambuka cyiza Kigali basanga bamaze kumenya ko hari abana batorotse, hari polisi ibategereje, byabaye ngombwa ko basubira inyuma bajya kuba mu Bugesera aho bahamaze ibyumweru 2 bahitamo kujya mu Burundi.
Ati “harimo umwana umwe twatorokanye ariko ngo iwabo yari yaraturutse muri Tanzania yaraje kuba imbobo yo mu Rwanda, aravuga ngo dutoroke mbajyane mu Burundi, turagenda tunyura inzira za panya, twagiye nk’iminsi 2 turya imyembe gusa.”
Mu Burundi binjiriye mu Kirundo ariko bakigerayo abashinzwe umutekano wabo bitwa Imbonerakure zirabafata, bahise babatwara mu rugo rw’umupolisi ukuriye ako gace bakajya barara baziritse amapingu, bahabaye icyumweru.
“Bahise batujyana kuri sitasiyo ya polisi aho mu Kirundo, barahadufungira noneho haza Croix Rouge, uwo mwana watubwiye ko ava Tanzania we bari baramucyuye ntabwo yari umutanzaniya yaratubeshye ni umurundi, haje abanzungu ba Croix Rouge bashakamo abana bato, baratubaza nge nari narigize nk’aho ntavuga, kuko wa mwana watuzanye we yasaga nuvuga ikirundi, yaratubwiye ngo Imborekure nizigufata uvuga ikinyarwanda, no gupfa bizazamo, noneho umwe mu bo twari kumwe akavuga ko ndi ikiragi cyumva ariko kitavuga.”
“Bakambaza ngo iwanyu ni he? Ngo ni mu Rwanda? Nkikiriza bakavuga ngo nta kiragi kibaho kitavuga. Uwo mugenzi wanjye yaje kundaburiza kuko we bari baramwizeye arangije abwira umwe ngo erega na mugenzi wanjye aravuga.”
Uyu murundi babibwiye ntabwo yamuteje abantu ahubwo yamubikiye akabanga ahubwo umunyarwanda yabibwiye ni we wamuteje abantu bituma akubitwa inkoni 300 nk’igihano aho banamwitaga maneko w’u Rwanda.
Ngo hari umuntu wari waramubwiye ko iyo uvuze ko nta muryango ufite abazungu bahita bagutwara mu Bwongereza, nibyo byatumye bamubaza ko afite umuryango akavuga ko ntawo, ngo yisanze i Rusizi atazi aho avuka atanazi ababyeyi be, bamubwiye ko bazamusubiza.
Bagarutse bamusohoye yambaye neza ajyana n’umuzungu ku mutima akavuga ko byaciyemo agiye mu Bwongereza ariko akabona aho banyura ni hamwe yanyuze aza, yatunguwe no kwisanga ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, ahita amenya ko agaruwe mu Rwanda, aho gusubira Kamonyi yavuze ko iwabo ntaho azi ahubwo yabaga mu kigo ngororamuco i Gitagataga, bamusubizayo.
Yamazeyo ibyumweru 3 aza kugaruka i Kigali hari mu mpera za 2019, yagarutse ku muhanda kugeza muri Nyakanga 2020 ubwo yahuraga n’umupapa wamufashe ari nabwo yaje kubonana na Irene ari we akorera.
Ati “ndakeka nahuye na Irene ari byo ndimo. Najyaga kwamamaza ikigo cy’amashuri nkaza nkaba iwe, nkarya nkaryama. Mama nari naramuhaye nimero z’uwo mukire aza kumpamagara ambwira ko nyogokuru yitabye Imana kandi ngomba kuba mpari.”
Yakomeje avuga ko atigeze ajyayo kuko uwo mugabo babanaga atari ahari kandi nta nimero yari afite z’aho mu mahanga yagiye, ngo ntiyari kugenda atamubwiye, nyuma agarutse na nyirakuru baramushyinguye nibwo yafashe umwanya yandika indirimbo ye ya mbere ari nayo yasohoye ari “Imana y’Imihanda”(yayanditse muri Kamena 2021).
Ku kuboko kwe kw’ibumoso harimo tatuwaje ivuga ngo “I love my country” bivuze ngo “nkunda igihugu cyanjye”, aha yabitewe n’uko mu Rwanda nubwo yafunzwe ntabwo yigeze akubitwa ariko inkoni yakubitiwe mu Burundi yasanze nta gihugu cyamurutira u Rwanda.

Ibitekerezo
iganze paccy
Ku wa 2-09-2022Andika Igitekerezo Hano. Kenny pore kd wihangane imana ni yakwibangiwe humura irakuzi pe. kd ukomeze usenge kuko gusenga nibyo byambere Kenny yar umukunzi wae paccy imana izagushyingikire nibyo ngusabira.
Davy
Ku wa 21-12-2021Man uw mwana azbaho Gus agume k Mana kk niyo muti wagahinda
Niyonganji joseph
Ku wa 21-12-2021Igitegerezo canje nimba Murindahabi Irene yarafashije Niyo Bosco na Dorcas and Vestine
Ntivyokunda ko afata na Kenny akamushira muri managment yiwe
Knd ko Niyo Bosco aba murupangu be numukozi wiwe ntiboca babana murupangu aho nyene be na Kenny nuyo mukozi???
Love from BURUNDI