Siporo

Ntewe ishema no kwambara umwenda wa Mavubi - Rutahizamu Gerard wavugishije benshi

Ntewe ishema no kwambara umwenda wa Mavubi  - Rutahizamu Gerard wavugishije benshi

Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire waraye akinnye umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi, yavuze ko yatewe ishema no kwambara uyu mwenda kandi ko azakora ibishoboka byose ngo ayitsindire ibitego.

Uyu rutahizamu ukina muri Kazakhstan, ni amaraso mashya yongewe mu ikipe y’igihugu ngo ayifashe kubona ibitego byabaye iyanga.

Umukino we wa mbere ni uwo u Rwanda rwaraye runganyijemo 0-0 na Equatorial Guinea muri Maroc, hari mu mukino wa gicuti.

Gerard Bi Goua Gohou akaba yavuze ko yishimiye cyane kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu ndetse n’uko yakiriwe.

Ati "Ndishimye cyane, ntewe ishema no kwambara uyu mwenda, ni ikipe ihanganira intsinzi (...) Ndishimye ko abatoza banyakiriye bakamfasha kwisanga mu ikipe."

Yakomeje avuga ko azatanga ibye byose mu kibuga kugira ngo Amavubi abone intsinzi.

Ati "Ndishimye, ntewe ishema no kuba narahamagawe (...) ndi hano n’ikipe y’igihugu, ngomba kurwana nkashyiramo imbaraga zanjye zose nkatanga ibishoboka byose mu kibuga."

Nka rutahizamu yavuze ko umukino ukurikiraho wa gicuti bazakina na St Eloi Lupopo agomba gutsinda igitego uko byagenda kose kuko rutahizamu inshingano ze ari ugutsinda atari ugukina neza, ni umukino uzaba tariki ya 27 Nzeri 2022.

Gerard Bi Goua Gohou yishimiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu
Intego ni ugutsinda ibitego byinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top