Siporo

Nyuma y’amezi 9, Yannick Mukunzi yongeye kumva icyanga cya ruhango

Nyuma y’amezi 9, Yannick Mukunzi yongeye kumva icyanga cya ruhango

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, Yannick Mukunzi yatangiye imyitozo nyuma y’amezi 9 afite ikibazo cy’imvune.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu Kwakira 2021 mu mukino wa shampiyona batsinzwemo na Täby FC 3-1.

Yannick yavuye mu kibuga ku munota wa 19 ajyanwa ku bitaro bya Gävle aho yanyujijwe mu cyuma basanga agomba kubagwa, yaje no kubagwa.

Byari byitezwe ko agomba kumara hanze amezi 6 ariko akaba yatangiye imyitozo nyuma y’amezi 9.

Ni umusore utaratangira gukorana n’abandi akaba arimo akora imyitozo ye ku ruhande akora no ku mupira mu rwego kugira ngo agaruke mu bihe bye yongere afashe ikipe ye ya Sandvikens IF yagaragaje ko yababajwe no gutakaza uyu mukinnyi igihe kinini.

Iyi mvune ya Yannick yatumye atagaragara mu mikino y’ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi yabaye mu mpera z’umwaka ushize ndetse n’iyo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 yabaye mu kwezi gushize kwa Kamena aho Amavubi yanganyije na Mozambique agatsindwa na Senegal.

Yannick Mukunzi yatangiye imyitozo nyuma y'amezi 9
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top