Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gutandukana n’umunye-Congo, Jonathan Ifunga Ifasso wari uyimazemo iminsi 17.
Tariki ya 17 Nyakanga 2023 nibwo uyu mukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Uwahaye amakuru ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko uyu mukinnyi yamaze kwicarana na Rayon Sports bagasesa amasezerano.
Impamvu nyamukuru ni uko yabuze ibyangombwa aho bivugwa ko nta rwandiko rw’inzira afite "Passport" ndetse n’igihe yahawe cyo kubishaka kikaba cyararangiye.
Andi makuru ariko na none avuga ko umutoza atashimye urwego rwe ari yo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwuririye ku kibazo cy’ibyangombwa bahitamo gusesa amasezerano na we cyane ko bwari bwanamaze gusinyisha Luvumbu ukina ku mwanya we.
Jonathan Ifunga Ifasso 2019-2022 yakiniraga Difaâ Hassan El Jadidi yo muri Maroc yahise asubira iwabo muri DR Congo gukinira AS Nyuki atatinzemo ahita ajya muri AS Simba de Kolwezi.
)
Ibitekerezo