Nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Bubiligi, Mutsinzi Ange yasinyiye ikipe yo muri Portugal
Myugariro w’umunyarwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yamaze gusinyira ikipe ya Clube Desportivo Trofense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.
Mutsinzi Ange Jimmy yavuye mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 yerekeje mu gihugu cy’u Bubiligi mu igeragezwa ry’ibyumweru 2 mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven.
Uyu mukinnyi akaba yaratsinzwe igeragezwa yakoraga mu ikipe ya Oud – Heverlee Leuven.
Mutsinzi Ange akaba yahise yerekeza muri Portugal aho yasinyiye ikipe ya CD Trofense ikina mu cyiciro cya kabiri muri Portugal imyaka 2.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yagize iti "myugariro w’imyaka 23 mpzamahanga ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, aje kongera ingufu mu ikipe mu mwaka w’imikino 2021-22."
Mutsinzi Ange Jimmy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports ndetse na APR FC yari asojemo amasezeramo.

Ibitekerezo
China Theo
Ku wa 23-08-2021Murakoze cneeeeeeee kumakur mutugezah mukomerezah ncuti
Kaugu
Ku wa 23-08-2021Oya Mwibeshye Ntabwo Amakuru Mufite Yuzuye Ntabwo Yatsinzwe Ahubwo Yahisemo Kugenda Kuko Bamusabaga Kugumayo Akageza Le 25.8.2021 Arabireka Akora Choice