Siporo

Onana Willy Essomba wa Rayon Sports yisubiriye iwabo

Onana Willy Essomba wa Rayon Sports yisubiriye iwabo

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Essomba Leandre, yamaze gusubira iwabo mu kiruhuko mu gihe shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports, wari umaze iminsi adakina kubera imvune, ubu nta kibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

Yagiye iwabo mu kiruhuko aho biteganyijwe ko azagaruka Rayon Sports irimo yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

Onana akaba afite ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize tariki ya 11 Gicurasi 2022 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro banganyijemo na APR FC 0-0.

Uyu mukinnyi wari wakunzwe no kurangwa n’imvune cyane muri uyu mwaka w’imikino wa 2021-22, kuva icyo ntarongera kugaruka mu kibuga, byanatumye atangira ibiruhuko mbere y’abandi kuko bo bagifite imikino 2 ya shampiyona bagomba gukina.

Onana Leandre yasubiye iwabo muri Cameroun
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • titi
    Ku wa 16-06-2022

    Ariko inkuru muvuga ziba zifite gihamya Onana twahuriye kuri SIMBA kimironko mu gitondo uyumunsi 16/06/2022

IZASOMWE CYANE

To Top