Siporo

Perezida wa FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda

Perezida wa FERWAFA yasabye imbabazi abanyarwanda

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda bitewe n’uko Amavubi yabuze itike ya CHAN yamenyereye kwitabira.

Kuva 2016 u Rwanda rwakakira CHAN ntabwo rwongeye kubura mu makipe 16 akina imikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Inshuro 2 zakurikiyeho 2018 muri Maroc, 2020 muri Cameroun, Amavubi yakinnye iyi mikino kandi hose yabonye itike asezereye Ethiopia.

Mu buryo busa n’ubutunguranye, tariki 3 Nzeri 2022 Ethiopia yasezereye u Rwanda irutsinze igitego 1-0 mu mikino yombi rubura itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda kubera imyitwarire Amavubi yagaragaje.

Ati "Ikipe y’igihugu nkuru muzi ko ejobundi ititwaye neza, ntiyabona itike ya CHAN ibintu akenshi u Rwanda rugeraho, ni ibintu bitari byiza tugomba no kubisabira imbabazi Abanyarwanda muri rusange, twari twakoze ibishoboka byose ngo ntibigende kuriya ariko birangira kuriya, ni umupira w’amaguru ariko iyo utsindwa kenshi abantu bamwe birabavuna, birumvikana."

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi nk’abayobozi bakira ubutumwa butari bwiza kubera imyitwarire y’ikipe y’igihugu, bityo bakaba bashaka kubihindura ikipe y’igihugu igatsinda.

Ati "Ntabwo ari ugutsinda gusa kuko gutsinda ntabwo umuntu abyizeza abantu kuko bose baba bitegura, ariko nibura tugakora ibishimisha abanyarwanda n’iyo twanatsindwa ariko ntitubone message (ubutumwa) nk’izo tubona uyu munsi. Kandi ndahamya ko iyo umuntu yiteguye neza no gutsindwa byavaho."

Bavuga ko nyuma yo gushyiraho umuyobozi ushinzwe tekinike bizera ko hari byinshi bigiye guhinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Nizeyimana Olivier yasabye imbabazi abanyarwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top