Umunya-Serbia, Ljubomir "Ljupko" Petrović uvugwa kuba yagaruka muri APR FC, yakoze impanuka y’imodoka.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje, yakoze impanuka y’imodoka ikomeye iwabo mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.
Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena ubwo uyu mugabo w’imyaka 76, iki kinyamakuru kivuga ko imodoka ye yagaragaye igendera mu mukono utari uwayo ikaza kugonga indi.
Nyuma yo gukora impanuka ubuzima bwe bumeze nabi aho arembeye mu bitaro.
Yakoze impanuka mu gihe byavugwaga ko agomba kugaruka muri APR FC nk’umuyobozi wa tekinike.
Uyu mugabo watwaranye UEFA Champions League na Red Star Belgrade mu 1991, yatoje APR FC mu 2014 yongera kuyigarukamo 2018.
Byavugwaga ko agomba kuza mu Rwanda ayoboye itsinda ry’abatoza bazatoza APR FC mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ibitekerezo