Police FC yamaze kwemeza ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka muri Maroc, Rkyer Jaafar akaba agiye kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2026-27.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Police FC yahaye ikaze uyu mutoza ugomba gusimbura Ben Moussa uheruka kwirukanwa kuri izi nshingano.
Yagize iti "Umutoza w’umunya-Maroc ni we wagizwe umutoza mukuru mushya wa Police FC."
Rkyer Jaafar akaba yasabwe gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda dore ko uwo asimbuye, Ben Moussa ari cyo yazize.
Uyu mutoza akaba agomba kungirizwa na mugenzi we na we ukomoka muri Maroc, Bakkali Tahiri Mostafa.
Yerekanye umutoza mushya mu gihe yanamaze gutangaza umunyamabanga mukuru mushya, SP Diane Ntakirutimana wasimbuye CIP Claudette Umutoni wari umaze kuri izi nshingano imyaka itatu.

Ibitekerezo
Ngarambe Robert
Ku wa 21-07-2026Umutozawa Police fc
Yatozaga iyihekipe