Umukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wahuzaga amakipe abiri y’amakeba mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports warangiye amakipe agabanye amanota nyuma yo kunganya kimwe kuri kimwe.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro i Remera saa 17h.
Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino, ni nayo yatanze APR FC kwinjira mu mukino maze ku munota wa 15, ku ishoti rikomeye yatereye mu kibuga hagati, Issa Djiguiba yayitsindiye igitego cya mbere.
APR FC nayo yahise yinjira mu mukino itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura igenda irema uburyo butandukanye ariko imipira myinshi ikanyura hanze y’izamu.
Ku munota wa 45, William Togui Mel yaje kwishyurira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian. Bagiye kuruhuka ari kimwe kuri kimwe.
Mu gice cya kabiri buri kipe yashatse igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari kimwe kuri kimwe.
Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports imaze gukina imikino itandatu ni iya cyenda n’amanota icyenda, APR FC imaze gukina imikino ine ni iya 12 n’amanota umunani, urutonde ruyobowe na Marine FC ifite 15.

Ibitekerezo