Rayon Sports yamaze kubwira abakinnyi 6 basoje amasezerano ya bo muri iyi kipe ko itazabongerera amasezerano.
Ni abakinnyi barimo bamwe babanzaga mu kibuga bayoboye n’umunyezamu kwizera Olivier wari usoje amasezerano ye, ni nyuma y’imyaka 2 yari amaze muri iyi kipe.
Hari kandi na Nizigiyimana Karim Mackenzie, umurundi wari wasinye umwaka umwe w’imikino. Ni umukinnyi wagize umwaka mwiza ariko mu mpera za wo ntabwo yahiriwe kubera ko yagiye ashinjwa n’iyi kipe kuyigambanira.
Hari abakinnyi babiri bari basinye amezi 6 muri Gashyantare 2022 ari bo Bukuru Christophe na Ishimwe Kevin, mu mezi 6 bari bahawe ntabwo babashije kwiyereka iyi kipe ngo ibe yabagumana. Bukuru we akaba ashinjwa n’imyitwarire mibi.
Rayon Sports kandi ikaba yanamenyesheje myugariro Habimana Hussein wari uyimazemo igihe ko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino.
Undi mukinnyi Rayon Sports yasezereye ni Sekamana Maxime wayigezemo 2019, yari yongereye amasezerano umwaka ushize.
Uretse aba bakinnyi kandi bivugwa ko Rayon Sports ishobora gusesa amasezerano n’abakinnyi barimo Mujyanama Fidele, Byumvuhore Tresor [Wanyama] na Mushimiyimana Mohammed.
Rayon Sports kandi yasezereye abakinnyi b’abanyamahanga, Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga na Manace Mutatu.

Ibitekerezo