Siporo

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi w’Amavubi

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi w’Amavubi

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha imyaka ibiri, Nsengiyumva Isaac wakiniraga ikipe ya Express FC muri Uganda.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye na Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko mu cyumweru gishize ari bwo uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe muri Express yasinye imyaka 2 muri Rayon Sports aho bivugwa ko ikipe ye yahawe miliyoni 5, umukinnyi agahabwa miliyoni 8.

Uyu mukinnyi akaba atatangiranye n’abandi imyitozo aho bivugwa uyu musore wahise ajya muri Uganda ataraza ariko ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru.

Nsengiyumva Isaac ubu ni umukinnyi was Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top