Siporo

Rayon Sports yavuze uburyo izagaruza amafaranga yaguze Muhadjiri

Rayon Sports yavuze uburyo izagaruza amafaranga yaguze Muhadjiri

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko amafaranga azagurwa Muhadjiri Hakizimana bazayagaruza mu myambaro ye bazacuruza ku munsi wo kumwerekana.

Bivugwa ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020, nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe, Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Rayon Sports umwaka umwe, gusa ubuyobozi bwa Rayon Sports bukaba bubihakana ariko bukemeza ko ibiganiro birimo kugenda neza aho bizyeye ko azasinyira iyi kipe.

Igiciro cy’uyu musore ni miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda nka recruitment ndetse akazajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Mu kiganiro kuri Radio Rwanda, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yabanje guhakana ko uyu mukinnyi yamaze gusinya ariko akizeza abakunzi b’iyi kipe ko azakinira Gikundiro.

Yamaze impungenge abantu bakeka ko Muhadjiri yatanzweho amafaranga menshi, ngo yiteze ko azagaruzwa ubwo azaba yerekanwa kuko umwambaro uzagurishwa uwo munsi uzagaruza ayo mafaranga.

Yagize ati"nta gihombo kirimo. Abavuga igihombo ni abamureba mu kibuga akina gusa, ariko Muhadjiri nibiba ngombwa tukajya kumwerekana dushobora kuzagurisha imyambaro (jersey) zizahita zigaruza ayo mafaranga."

Sadate yashimangiye ko amafaranga uyu musore aguzwe ayakwiye, ahubwo yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza gutera inkunga ikipe uko bashooye.

Hakizimana Muhadjiri uheretse gutandukana na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo; Kiyovu Sports, Mukura VS, Etincelles na APR FC.

Sadate avuga ko amafaranga azagura Muhadjiri yizeye kuyagaruza mu myambaro ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top