Umukinnyi ukina mu kibuga hagati wa Rayon Sports, Ishimwe Patrick Jackson arerekeza mu igeragezwa muri Spain uyu munsi.
Uyu mukinnyi utaragize amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, akaba agomba gukora igeragezwa mu ikipe ya AD Unio Adrave ikina mu cyiciro cya gatatu muri Spain nk’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabyemereye ISIMBI.
Biteganyijwe ko uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 saa 16h30’ ari bwo ahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Spain akaba azatangira igeragezwa ku wa Mbere.
Uyu musore yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 aho yari avuye mu ikipe ya Heroes, ntabwo yagize amahirwe yo kubona umwanya wo gukina kubera imvune n’abakinnyi bakina ku mwanya we bamurusha.
Rayon Sports ikaba mu mpera z’umwaka ushize yari yohereje rutahizamu Rudasingwa Prince mu igeragezwa mu ikipe ya Riga FC yo muri Lativia ariko akaba atarasubizwa.

Ibitekerezo