Siporo

RIB yahishuye ibyaha 3 Prince Kid akurikiranyweho

RIB yahishuye ibyaha 3 Prince Kid akurikiranyweho

Kuri uyu wa Gatatu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwohereje mu bushinjacyaha dosiye ya Ishimwe Dieudonné uyobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira Thierry yemereye RBA ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akekwah ibyaha 3: gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ishimwe Dieudonnee yatawe muri yombi tariki 24 Mata 2022, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.

Ifatwa ry’uyu musore ryateje impamagarara n’impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane abavuga ko baharanira uburenganzira bw’abagore bari baravuze kera ariko ntibumvwe.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nawe mu mpera z’icyumweru gishize yabikomojeho avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu yihangira umurimo akageza no ku wo guhohotera abandi.

Prince Kid yakurikiranyweho ibyaha 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top