Imyidagaduro

Rishi Kapoor ufatwa nk’intwari y’u rukundo muri filime z’impinde yitabye Imana

Rishi Kapoor ufatwa nk’intwari y’u rukundo muri filime z’impinde yitabye Imana

Umukinnyi wa filime z’impinde, Rishi Kapoor wubatse izina nk’intwari y’urukundo muri izi filime yitabye Imana ku myaka 67.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2020, umuryango we wasohoye itangazo rivuga ko Rishi Kapoor yitabye Imana azize kanseri.

Uyu mugabo akaba yaratwawe mu bitaro bya Mumbai ku munsi w’ejo hashize akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

“Abanga bavuze ko yakomeje kubashimishisha kugeza ku mwuka wa nyuma. Yiyemeje kubaho neza mu myaka 2 yamaze yivuza ku migabane itandukanye. Umuryango, inshuti, ibiryo na filime ni byo yakomeje kwibandaho, abantu bahuye na we muri ibi bihe batangajwe n’ukuntu ataretse ngo uburwayi butware ibyiza yari yifitemo.” Umuryango wa Kapoor

Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike agarutse mu buhinde avuye kwivuriza kanseri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rashi Kapoor avuka mu muryango w’abakinnyi ba filime nka se Raj Kapoor na sekuru Prithviraj Kapoor.

Yinjiye mu gukina filime mu 1970 yinjijwemo na se, akaba yarakinnye muri filime zirenga 90.

Asize umugore Neetu Kapoor bakinanye filime zigera kuri 12, yari afite abana babiri umuhungu Ranbir n’umukobwa witwa Riddhima.

Rishi Kapoor yitabye Imana azize kanseri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top