Imyidagaduro

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague n’umugore we mu byishimo bikomeye

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague n’umugore we mu byishimo bikomeye

Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Byriringiro Lague ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko we n’umugore we Uwase Kelia bibarutse imfura ya bo.

Uyu mwana w’umukobwa akaba yavukiye mu bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2022.

Amakuru ISIMBI yahawe na Lague ni uko ari umwana ndetse na nyina bose bameze neza nta kibazo bafite.

Byiringiro Lague na Kelia bakaba bibarutse imfura ya bo nyuma y’uko tariki ya 7 Ukuboza 2021 bari bakoze ubukwe bemeranya kubana akaramata imbere y’imiryango, inshuti n’abavandimwe, hari nyuma y’imyaka irenga 4 bakundana.

Byiringiro Lague na Kelia bibarutse imfura ya bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bajeneza Emmanuel
    Ku wa 23-08-2022

    Byiringiro leage niyonke kandi ndamukunda cyane mukunda nuko nkunda APR ariko leage nakore imyotozo mwishi kuko taraye yazayisubiza hansi kandi nirutahizamu wikipe yigihugu na apr

IZASOMWE CYANE

To Top