Siporo

Rwatubyaye yakomeje mu kindi cyicirio, Nirisarike na Manzi Thierry wakinnye umukino wa mbere ntibyagenda neza

Rwatubyaye yakomeje mu kindi cyicirio, Nirisarike na Manzi Thierry wakinnye umukino wa mbere ntibyagenda neza

Mu ijoro ryakeye hakinwaga imikino yo kwishyura ya UEFA Europa Conference League, aho Ratubyaye Abdul na FC Shkupi bakomeje mu kindi cyiciro naho amakipe ya Nirisarike ndetse n’iya Manzi Thierry wakinaga umukino we wa mbere barasigara.

Nyuma yo gutsindirwa muri Slovenia na Maribor FC 1-0, Urartu FC ya Nirisarike Salomon muri Armenia bari bakiriye iyi kipe.

Nirisarike wari mu bwugarizi bw’iyi kipe, bari bizeye ko batsinda uyu mukino ubundi bagakomeza mu kindi cyiciro, ariko siko byagenze kuko baje gutsindwa 1-0, biba 2-0 mu mikino yombi.

FC Dila Gori yari yatsinzwe 5-1 na Zilina mu mukino ubanza, iyi kipe yo muri Georgia nta cyizere yari ifite cyo kuza gukuramo iki kinyuranyo.

Mu mukino waraye ubaye nimugoroba, baje gutsinda Zilina 2-1, ni umukino Manzi Thierry uheruka gusinyira iyi kipe yinjiye mu ikibuga asimbura ku munota wa 77, akaba wari n’umukino we wa mbere.

Impamba Rwatubyaye Abdul na FC Shkupi bakuye muri Macedonia berekeza muri Kosovo gukina na Llapi, yari ihagije kuko nyuma yo kubatsinda 2-0 mu mukino ubanza, baje kunganya 1-1 maze FC Shkupi ikomeza mu kindi cyiciro ku bitego 3-1 mu mikino yombi.

Iyi kipe ikaba igomba kuzahura na Santa Clara FC yo muri Amerika mu mukino ukurikira aho ubanza uzaba tariki ya 22 Nyakanga naho uwo kwishyura ukaba tariki ya 29 Nyakanga 2021.

Rwatubyaye Abdul n'ikipe ye bakomeje mu kindi cyiciro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top