Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunyarwanda, Niyonzima Olivier Seif yaruciye ararumira abajijwe ku biganiro yagiranye na Rayon Sports.
Uyu mukinnyi wasoje amasezerano ye muri AS Kigali, amakuru avuga ko ibiganiro bigeze kure na Rayon Sports kuba yayisubiramo.
Amakuru avuga ko ejo hashize ku wa Gatatu yagiye ku biro bya Rayon Sports mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe ariko bikaba byararangiye adasinye, gusa iby’ingenzi impande zombi zamaze kubyumvikanaho isaha n’isaha yasinya.
Uyu mukinnyi yavuze ko aho azerekeza atarahamenya ariko ari mu minsi ya vuba.
Ati "Ikipe zirahari ni uko bitararangira ariko mu minsi mike muraza kubona amafoto yaho nerekeje. Ntawamenya buriya nzabimenya namaze gusinya."
Abajijwe niba mu makipe baganiriye harimo na Rayon Sports, yagize ati "Ni ibanga ry’akazi ntabwo napfa kurivuga."
Ku kuba aramutse ayisubiyemo uko yabyakira, ati "Rayon Sports ni ikipe nkuru nyerekejemo byaba ari byiza."
Niyonzima Olivier ni umukinnyi wakiniye iyi kipe ndetse bagirana ibihe byize, uretse kugera mu matsinda y’imikino Nyafurika 2018, yayihesheje igikombe cy’Amahoro cya 2016, ayihesha shampiyona ya 2016-17 ndetse na 2018-19 ari nacyo gikombe cya shampiyona iheruka.
Yayigezemo avuye mu Isonga 2015, ayikinira imyaka 4 aho yahise ajya muri APR FC yakiniye imyaka 2 ahita yerekeza muri AS Kigali asojemo amasezerano y’umwaka n’igice.

Ibitekerezo