Sinema

Assia wo muri Gatarina yakoreye ubukwe muri Amerika, umugabo we yaramutunguye mu ijoro ry’ubukwe

Assia wo muri Gatarina yakoreye ubukwe muri Amerika, umugabo we yaramutunguye mu ijoro ry’ubukwe

Mutoni Assia umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye nka Gatarina muri filime y’uruhererekane ya Gatarina yamwitiriwe yamaze kugera muri Amerika aho yanakoreye ubukwe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI muri Nzeri 2022, Assia yavuze ko umugabo yamaze gufata irembo ndetse aranamukwa igisigaye ari ukwerekeza muri Leta Zuze Ubumwe za Amerika ahazabera indi mihango y’ubukwe isigaye.

Tariki ya 1 Ukwakira 2022, Mutoni Assia yari yamaze kugera muri Amerika ndetse akaba yahamirije ISIMBI ko yamaze gusezerana imbere y’Idini ya Islam bizwi nka ‘Kufunga Ndoa’.

Ati “indi mihango yari yarabereye i Kigali, njyeze hano icyabaye ni ‘Nikkah’ navuga ni ‘Kufunga Ndoa’ ni ugusezerana imbere y’Idini ya Islam.”

Yavuze ko mu ijoro ry’ubukwe bwe yatunguwe cyane n’uburyo umugabo we icyumba yari yagiteguye, ngo byari bitangaje.

Ati “Nasanze icyumba giteguye neza, kirimo ibipirizo, indabo, umva umugabo wanjye agira ‘care’ koko. Byari byiza cyane rwose.”

Nyuma yo gusezerana mu idini rya Islam biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe izaba mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka utaha.

Assia avuga ko yamaze gusezerana imbere y'Idini ya Islam n'umugabo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top