Sinema

Sonia Rolland yahishuye impamvu ishaririye yamutandukanyije n’umugabo

Sonia Rolland yahishuye impamvu ishaririye yamutandukanyije n’umugabo

Miss Uwitonze Sonia Rolland yari amaze imyaka icyenda ari umugore wa Jalil Lespert, bashyize akadomo ku mubano wabo mu minsi mike ishize.

Ni umugabo wa kabiri Sonia Rolland yari ashatse kuko uwo yabanje kubana na we batandukanye mu 2008.

Miss Sonia Rolland yabanje kubana n’umugabo witwa Christophe Rocancourt, bamaranye imyaka ibiri batandukana bamaze kubyarana umukobwa witwa Tess ubu ufite imyaka cumi n’umwe.

Jalil Lespert ni we wabanje gutangaza ko yatandukanye na Sonia Rolland. Ntiyagaragaje impamvu ifatika yatumye arekana n’umugore we, gusa yavuze ko ubu ari “ubuzima bushya n’icyerekezo gishya”, ashimira Sonia bamaranye imyaka icyenda.

Iminsi 15 irashize, Sonia Rolland atandukanye n’umugabo. Abenshi bazi ko yatandukanye n’uwo bashakanye ku cyemezo bafashe bombi. Hari ukundi byagenze!

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Paris Match, Sonia Rolland yavuze impamvu ndakuka zatumye bafata umwanzuro uremereye wo gutandukana.

Yahishuye ko mu rukundo akora igishoboka akarurinda gusenyuka, ariko “Abagabo bose nahuye na bo usanga ahanini baterera agati mu ryinyo ntibakomeze gushyiramo imbaraga.”

Mu myaka ine ishize, Sonia Rolland yaciye mu bihe by’ububabare no kwiheba ariko akabura umuntu umuhoza. Mu 2014, yabuze se Jacques-Pierre Rolland, budacyeye kabiri nyina Landrada agira ikibazo ku itsi y’ubwonko bimuviramo kugendera mu kagare.

Yagize ati “Narwanye nabyo njyenyine, naharaniraga kugira ngo imishinga yanjye ya filime idapfapfana. Mu myaka ibiri ishize, intekerezo zari nyinshi kuri njyewe. Numvaga nta bufasha na buke mfite haba mu rugo rwanjye, abantu ku giti cyabo ndetse no mu kazi nkora.”

Ibibazo bimaze kumunaniza umutima, mu mpeshyi ishize Sonia Rolland yafashe umwanzuro ajya kuruhukira i Ibiza wenyine.

Yagize ati “Namaze icyumweru muri Ibiza, naragiye nifungirana muri hoteli. Naratekereje byimbitse birangira mfashe umwanzuro ku buzima bwanjye. Gutandukana ni wo wari umwanzuro. Njye na Jalil twahise tuba inshuti zisanzwe. Mu byo gufata amashusho ya filime no mu yindi mishanga yanjye yose, ntabwo twari tugifatanya. Nabirotaga kenshi, ariko naje gusanga ko tutakoraga nk’ikipe imwe.”

Sonia Rolland yasubiye mu buseribateri nyuma yo gutandukana na Jalil

Sonia Rolland ngo yahisemo ko batandukana mu mahoro hakiri kare kurusha uko byashoboraga kuzarangira nabi, Isi ikabota.

Ku myaka 37, Sonia Rolland asubiye mu buzima bw’ubusiribateri. Ati “Ubu ndareba kure, ariko nkiri mu rukundo narebaga hafi […] Ubu, ndashaka gufatirana igihe cy’ubusiribateri niyiteho, mbyine, ndye ubuzima.”

Aha, byari ibirori by'isabukuru y'imyaka 35 ya Sonia Rolland
Urukundo rwabo barushyizeho akadomo mu Ukwakira 2018
Jalil na Sonia Rolland bakundanaga mu buryo bukomeye cyane
Sonia Rolland na Christophe Rocancourt babanye imyaka ibiri baratandukana
Sonia Rolland amaze iminsi mu Rwanda, yishimiye gutemberezwa mu ndege
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top