Umukambwe Stan Lee wari icyamamare ku Isi muri biturutse ku guhanga inkuru nyinshi zavuyemo filime zakunzwe na benshi yitabye Imana ku myaka 95.
Izina rye rizwi cyane biturutse ku ruhare rukomeye yagize mu kwagura umuco wo guhanga inkuru zavuyemo filime z’akataraboneka nka Spider Man, Fantastic Four, The Incredible Hulk, Silver Surfer, X-Men, Iron Man, Doctor Strange, Ant-Man, Iron Man, Thor, The Avengers, Daredevil na Black Panther.
Izi filime n’izindi nyinshi zakunzwe cyane Stan Lee yazikoze afatanyije n’abandi bahanga barimo Jack Kirby [Uyu bafatanyije gushinga inzu ya Marvel mu 1961] ndetse na Steve Ditko.
Lee witabye Imana yahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Marvel Comics, imvano ya filime zigaragaza ubutwari cyane n’abantu bafite imbaraga zidasanzwe cyangwa impano zihariye mu mirwanire.
TMZ yatangaje ko imbangukiragutabara yamukuye mu rugo rwe ruri i Hollywood Hills mu museso wo ku wa Mbere, tariki 12 Ugushyingo 2018.
Uyu mukambwe usize amateka akomeye mu bijyanye na sinema ku Isi, yaguye mu bitaro bya Cedars Sinai Medical Center biri i Los Angeles nk’uko byemejwe n’umunyamategeko w’umuryango we ndetse bikemezwa n’umukobwa we witwa JC Lee.
Umukobwa we yabwiye Reuters ko "yabyumvaga nk’inshingano ze guhora akorera abafana be ibintu bishya."
Ntiharatangazwa icyamuhitanye gusa harakekwa umusonga cyane ko mu bihe bya vuba yakunze kugira uburwayi bwa hato na hato ndetse no kutabona neza.
Yafatwaga nk’umuntu ukomeye cyane mu bahanga b’i Hollywood bahaye ibyishimo n’inyigisho abatabarika binyuze mu nkuru zamamaye yagiye ahanga binyuze muri Marvel ikomeye mu bijyanye n’ibitabo by’inkuru mpimbano na filime zikoranywe ubuhanga.
Yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe ku rukuta rwe rwa Facebook hasohotseho ifoto imugaragaza ubwo yari mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, mu butumwa bwo kwifuriza umunsi mwiza abavuye ku rugerero, buvuga ko yari yarahawe inyito ya ’Playwright’.
Lee yavutse mu 1922 mu muryango w’abayahudi b’abimukira bavuye muri Romania. Yatangiye ibijyanye no guhanga ibishushanyo bizwi nka ’comics’ afite imyaka 18 gusa mu kigo cya Timely Publications cyaje guhinduka Marvel Comics kigahindura byinshi muri urwo ruganda.
Yitabye Imana nyuma y’umwaka umwe umugore we Joan na we atabarutse kuko yapfuye mu 2017 na we afite imyaka 95.

Ibitekerezo
lbemaso Ernestine
Ku wa 13-11-2018Imana ikwakire tubuze inzu yabyinshyi film,ibitabo gusabana,.....
lbemaso Ernestine
Ku wa 13-11-2018Imana ikwakire tubuze inzu yabyinshyi film,ibitabo gusabana,.....