Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yaraye ageze i Kampala muri Uganda, aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo kiba kuri uyu wa Gatanu.
The Ben yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha y’ijoro yakiranwa urugwiro n’abakobwa bari bamwiteguye.
Nyuma yo kuganira n’itangazamakuru yahise akomereza kuri hoteli, mu ivatiri nziza y’umuhondo anacungiwe umutekano na polisi.
Uyu muhanzi kandi akaba yaciye amarenga y’uko umukunzi we Uwicyeza Pamela na we ari muri uyu Mujyi nubwo batasohokanye mu kibuga cy’indege we akaba yaje mu yindi ndege ye mu rwego rwo kwihisha itangazamakuru.
The Ben uvuga ko Uganda ari igihugu cye cya kabiri, yahahuriye n’umukunzi we Uwicyeza Pamella wagiye amusangayo.
Iki gitaramo kirabera ahitwa Garden City Rooftop BOK kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.
Yaherukaga gutaramira muri iki gihugu mu 2018 ubwo yitabiraga igitaramo ngarukamwaka cya Bkankets & Wine Kampala.

Ibitekerezo