Siporo

U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo rugomba guhura na Kenya muri 1/2

U Rwanda rwatsinze Sudani y’Epfo rugomba guhura na Kenya muri 1/2

Ikipe yigihugu y’u Rwanda mu bagore mu mukino wa Basketball, nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo mu ijonjora rya AfroBasket ririmo kubera mu Rwanda, igomba guhura na Kenya muri 1/2.

Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru mu Rwanda harimo kubera ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika muri Basketball mu bagore(2021 Women’s AfroBasket) kizabera muri Cameroun mu kwezi kwa Nzeri 2021.

Mu Rwanda hakaba hateriniye ibihugu 4, Kenya, Sudani y’Epfo, Misiri n’u Rwanda.

Amakipe akaba yaragombaga kubanza gukina imwe igahura n’indi maze uko akurikiranye akaba ari byo bigena uko bizahura muri 1/2.

Uyu munsi nibwo hakinwe umunsi wa nyuma aho Misiri nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo n’u Rwanda yasoje itsinda Kenya amanota 107 ku 106.

Hahise hakurikiraho umukino w’u Rwanda na Sudani y’Epfo aho u Rwanda rwawutsinze ku manota 65 kuri 52.

Agace ka mbere U Rwanda rwagatsinze ku manota 16-12 agace ka kabiri karangira ari 11-10, agace ka gatatu karangira ari 16-12 naho agace ka kane karangira ari amanota 22 ku 10 ya Sudani y’Epfo.

Umukinnyi watsinze amanota menshi ni umunyarwanda Tierra Henderson watsinze amanota 21.

Misiri yasoje ku mwanya wa mbere izahura muri 1/2 na Sudani y’Epfo yasoje ku mwanya wa 4, u Rwanda rwabaye u rwa 2 ruzahura na Kenya ya 3.

Amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma maze itsinze abe ari yo ibona itike y’igikombe cy’Afurika.

U Rwanda rwatsinze Sudani y'Epfo, ruzahura na Kenya muri 1/2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top