Ikipe y’igihugu y’abagore muri Volleyball mu batarengeje imyaka 20, yisanze mu itsinda A kumwe na Brazil mu gikombe cy’Isi kizaba mu kwezi gutaha mu Bubiligi.
Tombala yamaze kuba, ibihugu 16 byose bizakina iki gikombe byamaze kumenya amatsinda biherereyemo, akaba ari amatsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n’ibihugu 4.
U Rwanda rwisanze mu itsinda A kumwe n’Ubuholandi, Brazil na Dominican Republic. Iri tsinda n’ubundi iyo uretse itsinda rwarimo muri 2019 niryo bagaruye havuyemo Ubuyapani hazamo Ubuholandi.
Itsinda B ririmo Ububiligi, Serbia, Argentine na Cuba.
Itsinda C ririmo Turikiya, Poland, USA na Thailand.
Itsinda D ari naryo rya nyuma ririmo Ubutaliyani, Uburusiya, Misiri na Belarus.
Iki gikombe cy’Isi kikaba giteganyijwe tariki ya 9-18 Nyakanga 2021 mu Bubiligi no mu Buholandi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleball, Mudahinyuka Christophe aherutse guhamagara abakinnyi i 18 bagomba kwitegura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2021 aho batangiye imyitozo ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi,
U Rwanda rugiye gukina iki gikombe nyuma y’uko rwari rwakinnye n’icya 2019 cyabereye muri Mexique aho rwasoje ari urwa nyuma.
Abakinnyi 18 bahamagawe
Abakina ku ruhande: Mukazi Isimbi Jolie (GS St Aloys Rwamagana), Kamariza Aneth (GS St Aloys Rwamagana), Urwiririza Hope (GS St Aloys Rwamagana), Nirere Aliane (GS Indangaburezi), Uwase Céline (GS Indangaburezi) na Tuyishime Aloysie (GS St Aloys Rwamagana)
Abakina hagati: Keza Jovia (GS Indangaburezi), Umutesi Betty (IPRC Huye), Mutanguha Adeline (GS St Aloys Rwamagana), Umutoni Anitha (GS Ste Bernadette Kamonyi), Dusengimana Alphonsine (GS Indangaburezi) na Uwiringiyimana Albertine (APR VC)
Abaha abandi imipira(setters): Kanyana Aneth (GS Ste Bernadette Kamonyi), Mpuhwezimana Diane (GS St Aloys Rwamagana), Mushimiyimana Charlotte (ENDP Karubanda) na Ndagijimana Nancy (GS St Aloys Rwamagana)
Abugarira(libero): Umugwaneza Yvonne (GS Indangaburezi) na Uwamariya Solande (IPRC Kigali)
Umutoza mukuru: Mudahinyuka Christophe
Umutoza wungirije: Ngendahayo Eugène
Umuganga: Umulisa Léa
Team Manager: Kubwimana Gertrude

Ibitekerezo