Nyuma yo gusinyira Rayon Sports ariko ntayikinire umukino n’umwe kuko yahise yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Forest Rangers, Issa Bigirimana yageneye abakunzi b’iyi kipe ubutumwa ababwira ko na we yifuzaga kubakinira akabaha ibyishimo ariko bikaba bitarakunze kuko yahise yerekeza gukina hanze y’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2020, nibwo Issa Bigirimana yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports.
Ubwo yasinyiraga iyi kipe nta mafaranga yahawe(recruitment fees), bemeranyijwe umushahara ubundi bumvikana nihagira ikipe yo hanze y’u Rwanda iza imwifuza bazahita bamureka akagenda nta mananiza.
Tariki ya 8 Ukwakira ni bwo uyu mukinnyi yaje gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira Forest Rangers yo muri Zambia.
Issa akaba yashimiye abakunzi ba Rayon Sports kuko ngo n’ubwo nta mukino yabakiniye ariko bamweretse urukundo.
Ati“mfashe uyu mwanya ngo nshimire abakunzi ba Rayon Sports, mu gihe gito twari tumaranye banyeretse urukundo n’umutima mwiza wanyu ndabashimira cyane mbikuye ku mutima kuko uko mwanyakiriye ni iby’agaciro. Gukinira ikipe ikomeye nka Rayon Sports, ku bw’urukundo mufitiye ikipe ntekereza ko ntawutakwifuza kuyikinira.”
Yakomeje agira ati“ndashimira ubuyobozi bw’ikipe muri rusange ku bufasha bampaye n’icyizere bangiriye kugeza mbonye amairwe yo kwagura urugendo rwanjye nkakomereza hanze, nk’umukinnyi nifuzaga kuzabaha ibyishimo kuko ari byo mukwiriye gusa bitewe n’uko mushyigikira ikipe yanyu ariko ntibigishobotse kuko akazi nkomereje ahandi, ndabifuriza amahirwe mu mwaka w’imikino 2020-2021.”
Issa Bigirimana yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC batandukana umwaka ushize wa 2019 yerekeza muri Tanzania muri Yanga, ntiyahatinze mu ntangiriro z’uyu mwaka yagarutse mu Rwanda asinyira Police FC amezi 6, ayasoje nibwo yasinyiye Rayon Sports ubu akaba ari muri Forest Rangers muri Zambia.

Ibitekerezo
nsmyumukiza dominiqwe
Ku wa 20-10-2020Murenzi. Nayobore. Ekipe