Siporo

Ubutumwa Nishimwe Blaise yahaye abakunzi ba Rayon Sports

Ubutumwa Nishimwe Blaise yahaye abakunzi ba Rayon Sports

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Nishimwe Blaise, yasabye abakunzi b’iyi kipe kuza ari benshi kubashyigikira kuko n’abo bazabaha ibyishimo.

Mu kiganiro uyu mukinnyi aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko imvune yatumye atagaragara ku mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona yakize ubu ameze neza ndetse yiteguye gutanga umusanzu mu mikino yo kwishyura izatangira tariki ya 12 Mutarama 2022.

Uyu mukinnyi yavuze ko ubwo abafana bemewe kuza ku bibuga, abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kuza kubashyigikira ari benshi.

Ati “Abakunzi ba Rayon Sports ubutumwa nabaha, barabakomoreye ubu abafana bemewe ku bibuga, nibaze ku kibuga ari benshi badushyigikire tuzabaha ibyishimo ntabwo tuzabatenguha.”

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona umwaka wa 2021-22 iri ku mwanya wa 3 n’amanota 26, ikaba irushwa amanota 5 na APR FC ya mbere ariko ifite umukino w’ikirarane.

Nishimwe Blaise yasabye abakunzi ba Rayon Sports kuza kubashyigikira ari benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • bizimana jp
    Ku wa 4-02-2022

    Nishimiye gukira kwabres ubwamezeneza Imanishimwe

IZASOMWE CYANE

To Top