Umuco

Ubwiza bw’abakobwa binjiye muri Miss Rwanda bahagarariye Uburasirazuba (Amafoto & Video)

Ubwiza bw’abakobwa binjiye muri Miss Rwanda bahagarariye Uburasirazuba (Amafoto & Video)

Intara y’Uburasirazuba yaciye agahigo kuva Miss Rwanda yatangira aho hagaragaye umubare munini w’abakobwa bashatse kuyiserukira ndetse birangira abakobwa icumi ari bo batowe mu 101 bari biyandikishije.

Ku ikubitiro abakobwa 69 bahise babura amahirwe muri abo 101 ntibemererwa kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka ku mpamvu yo kutuzuza ibisabwa byose ku mukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa.

Ntibyari byoroshye na gato mu guhitamo abakobwa bakomeza mu cyiciro kizakurikiraho muri Miss Rwanda kuko ijonjora ryamaze amasaha arenga atanu abakobwa bahatwa ibibazo ngo bumvikanishe impamvu yatuma baba Miss Rwanda.

Uko umubare w’abakobwa wari munini ni nako abakobwa barushanyijwe muri iri jonjora ryo mu Burasirazuba hagaragaye udushya twinshi! Hari abakobwa bamwe baje bagaragaza ubwoba, abandi bagatungura akanama nkemurampaka mu kugira ibisubizo by’ubuhanga butyaye n’imishinga yihariye!

Nyuma yo kuzenguruka Intara enye zigize igihugu, ijonjora rya Miss Rwanda rizerekeza i Kigali ku wa 5 Mutarama 2019 kuri Hill Top Hotel i Remera.

Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.

Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga icyenda guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1992), Bahati Grace (2009), Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly(2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).

Abakobwa icumi batorewe kwinjira muri Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Uburasirazuba

No. 27: Mutoni Queen Peace
No. 3: Uwihirwe Yasipi Casimir
No. 24: Murebwayire Irene
No. 7: Mukunzi Teta Sonia
No. 20: Igihozo Darine
No. 8: Inyumba Charlotte
No. 19: Bayera Nisha Keza
No. 11: Mutesi Nadege
No. 16: Higiro Joally
No. 12: Mugwaneza Emelyne

Akanyamuneza kari kose ku bakobwa batorewe guserukira Uburasirazuba
Abakobwa basezerewe basezerwagaho na bagenzi babo bakagwana mu nda
I Kayonza haje abakobwa barenga ijana bashakaga kwinjira muri Miss Rwanda
'NO' zisharira na 'YES' zisubiza imitima mu gitereko zari zateguwe
Ijonjora ry'abakobwa bazaserukira Uburasirazuba ryabereye kuri Silent Hill Hotel i Kayonza
Nimero abakobwa baba bari bwambare ziba zateguwe kare
Abakobwa bitabiriye ijonjora ry'i Kayonza nubwo bari benshi bari bifitiye icyizere bose
Buri mukobwa ushaka guhatana yerekana ibyangombwa bimuranga nk'Umunyarwanda
I Kayonza hari abakobwa b'ikimero bifuza kwambara ikamba rya Miss Rwanda
Uburebure bwa metero 1.70 na bwo ni ingenzi cyane muri Miss Rwanda
Abakobwa bashaka kwinjira muri Miss Rwanda babanzwa gupimwa ibiro
Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda muri uyu mwaka kagizwe n'ab'igitsina gore gusa
Judge Mutesi Jolly utinywa cyane n'abakobwa bashaka kwambara ikamba rya Miss Rwanda
Miss Iradukunda Liliane wambaye ikamba riri guhatanirwa
Bayera Nisha Keza, umukobwa watanze igisubizo cyasekeje akanama nkemurampaka, ati "Ababyeyi ibyo kwitabira Miss Rwanda nabibamenyesheje muri 'Groupe'"
Abakobwa iyo basubiza ibibazo bagirana ibihe byiza n'akanama nkemurampaka
Abakobwa bose babajijwe ni 32
Akanyamuneza kaba ari kose kuri Iradukunda Liliane uba waje kwihera ijisho abakobwa bazavamo umusimbura
Ijonjora rya Miss Rwanda i Kayonza ryarimo abakobwa benshi cyane
Itangazamakuru riba rikurikiye aya majonjora ku bwinshi
Abari mu byishimo n'abari mu kababaro babyakiriye
Abakobwa icumi b'ubwiza n'ubuhanga batorewe guserukira Uburasirazuba
Abakobwa batowe bari bafite ibyishimo ku maso

Amafoto: Mugabo Paccy

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • calu
    Ku wa 29-12-2018

    abakobwa wee. ni beza tu ariko ntibirenze nkaba 2017 pee .so uzababwire uti"congz"

IZASOMWE CYANE

To Top