Ubwiza bw’abakobwa binjiye muri Miss Rwanda bahagarariye Uburasirazuba (Amafoto & Video)
Intara y’Uburasirazuba yaciye agahigo kuva Miss Rwanda yatangira aho hagaragaye umubare munini w’abakobwa bashatse kuyiserukira ndetse birangira abakobwa icumi ari bo batowe mu 101 bari biyandikishije.
Ku ikubitiro abakobwa 69 bahise babura amahirwe muri abo 101 ntibemererwa kwigaragaza imbere y’akanama nkemurampaka ku mpamvu yo kutuzuza ibisabwa byose ku mukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa.
Ntibyari byoroshye na gato mu guhitamo abakobwa bakomeza mu cyiciro kizakurikiraho muri Miss Rwanda kuko ijonjora ryamaze amasaha arenga atanu abakobwa bahatwa ibibazo ngo bumvikanishe impamvu yatuma baba Miss Rwanda.
Uko umubare w’abakobwa wari munini ni nako abakobwa barushanyijwe muri iri jonjora ryo mu Burasirazuba hagaragaye udushya twinshi! Hari abakobwa bamwe baje bagaragaza ubwoba, abandi bagatungura akanama nkemurampaka mu kugira ibisubizo by’ubuhanga butyaye n’imishinga yihariye!
Nyuma yo kuzenguruka Intara enye zigize igihugu, ijonjora rya Miss Rwanda rizerekeza i Kigali ku wa 5 Mutarama 2019 kuri Hill Top Hotel i Remera.
Abakobwa bazaba batoranyijwe mu Ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali bazatorwamo abajya mu mwiherero ku wa 5 Mutarama 2019 naho Miss Rwanda 2019 atorwe mu birori bikomeye bizaba ku wa 26 Mutarama.
Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga icyenda guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne (1991), Uwera Dalila (1992), Bahati Grace (2009), Mutesi Aurore (2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane (2015), Mutesi Jolly(2016), Iradukunda Elsa (2017) na Iradukunda Liliane (2018).
Abakobwa icumi batorewe kwinjira muri Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Uburasirazuba
No. 27: Mutoni Queen Peace
No. 3: Uwihirwe Yasipi Casimir
No. 24: Murebwayire Irene
No. 7: Mukunzi Teta Sonia
No. 20: Igihozo Darine
No. 8: Inyumba Charlotte
No. 19: Bayera Nisha Keza
No. 11: Mutesi Nadege
No. 16: Higiro Joally
No. 12: Mugwaneza Emelyne
Amafoto: Mugabo Paccy
)
Ibitekerezo
calu
Ku wa 29-12-2018abakobwa wee. ni beza tu ariko ntibirenze nkaba 2017 pee .so uzababwire uti"congz"