Umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda, agahinda mu maso y’umugore we n’abana (AMAFOTO)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2022 nibwo umubiri wa Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura filime wagejejwe mu Rwanda.
Uyu mugabo yaguye muri Afurika y’Epfo tariki ya 17 Kanama 2022 azize indwara y’umwijima, hari nyuma y’uko muri Mata 2022 yari yashyiriye abana gusura nyina kuko ari ho akorera aza gufatirwayo n’uburwayi bwaje kumuhitana, yasezeweho bwa nyuma muri iki gihugu ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu.
Muri iki gitondo akaba ari bwo umubiri we wagejejwe mu Rwanda, yaje aherekejwe n’umugore we ndetse n’abana be byagaragaraga ko mu maso bafite agahinda kenshi, batarabasha kwakira neza ko Yanga yitabye Imana.
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 28 Kanama 2022 mu Bugesera aho yari atuye ari bwo inshuti ze n’umuryango bazizihiza ubuzima bwe.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022 nibwo Yanga azashyingurwa nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.
AMAFOTO: IGIHE
)
Ibitekerezo
Iradukunda Moise
Ku wa 28-08-2022Ndamwifuriza kuruhukira mumahoro gusa twamukundaga Imana imuhe iruhuko ridashira

Ayabagabo frank
Ku wa 28-08-2022Mubyukuri yanga agiye agifitebyinshi byogukora.ark imana niyo mugenga wabyose. Twebwe about a size ikiviyateruye. Tuzacyusa imana imwakire mubayo.
-xxxx-
Ku wa 27-08-2022Rest in peace servant of God
-xxxx-
Ku wa 27-08-2022Rest in peace servant of God
Bienvenu Eric
Ku wa 27-08-2022Yooooo pore nkomeje umuryango wabuze nyakwigendera Tomasi bihangane aheza ni mwijuru knd tuzahoratumwibuka warakoze yanga wakoze ibyowagombaga gukora mugihe cyane
Bienvenu Eric
Ku wa 27-08-2022Yooooo pore nkomeje umuryango wabuze nyakwigendera Tomasi bihangane aheza ni mwijuru knd tuzahoratumwibuka warakoze yanga wakoze ibyowagombaga gukora mugihe cyane
Nshuti lyspa
Ku wa 27-08-2022Ruhukira mumuhoro
Nshuti lyspa
Ku wa 27-08-2022Ruhukira mumuhoro