Siporo

Umugore wa Eliud Kipchoge wanditse amateka, yahishuye uruhare rwe rukomeye muri iyi ntsinzi

Umugore wa Eliud Kipchoge wanditse amateka, yahishuye uruhare rwe rukomeye muri iyi ntsinzi

Nyuma y’uko umunya-Kenya Eliud Kipchoge ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022 yanditse amateka muri Marothon yabereye i Berlin mu Budage, umugore we Grace Sugut Kipchoge yavuze ko yari amaze iminsi mu masengesho y’icyumweru asengera umugabo we.

Eliud Kipchoge ejo yaciye agahigo ko kwiruka Marothon (ibilometero 42.2) mu gihe gito aho yakoresheje amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda icyenda (2h01’09”).

Iri siganwa ryabereye mu Budage mu Mujyi wa Berlin (Berlin Marathon), umugore we n’abana be bakaba bararikurikiraniye kuri teleziyo aho batuye muri Kenya mu mujyi wa Eldorest.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza, bivuga ko umugore we yashimiye Imana ko yumvise amasengesho ye yari amazemo icyumweru.

Ati "Ndashimira umugabo wanjye ko yanditse amateka, yakuyeho agahigo k’Isi yari yashyizeho. Icyumweru gishize nakimaze nsenga ndetse nariyirije ngo igitangaza kizabe. Ndishimye ko intsinzi yatashye mu rugo.’"

Eliud Kipochoge w’imyaka 38 akaba agahigo yakuyeho n’ubundi ari ako yari yarashyizemo muri 2018 n’ubundi muri Berlin Marathon amaze gutwara inshuro 4, icyo gihe yakoresheje amasaha abiri, umunota umwe n’amasegonda 39.

Umugore wa Eliud Kipchoge yavuze ko yakoze amasengesho y'icyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top