Siporo

Umukinnyi wa Kiyovu Sports yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yifuje Hakizimana Muhadjiri

Umukinnyi wa Kiyovu Sports yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yifuje Hakizimana Muhadjiri

Umurundi ukina afasha ba rutahizamu ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi wari mu igeragezwa mu ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia, yaritsinzwe.

Uyu mukinnyi ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba muri Kiyovu Sports, yagaragaye mu myitozo ya CS Sfaxien akoramo igeragezwa.

Uretse ibi kandi, yakinnye umukino wa gicuti ikipe ya CS Sfaxien yatsinze 3-2 abatarangeje imyaka 23 ba Tunisia, ni umukino Abedi yagiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri. Gusa iyi kipe ikaba itaramushimye baramureka.

Iyi kipe ya CS Sfaxien ikaba mu minsi ishize yaravuzwe ko yifuza cyane Hakizimana Muhadjiri ariko ikipe ye ya Police FC yanga kumurekure.

Bigirimana Abedi yinjiye mu ikipe ya Kiyovu Sports umwaka ushize wa 2020 aho yasinye imyaka 2, ubu akaba asigaranye umwaka umwe.

Bigirimana Abedi ari mu igeragezwa mu ikipe ya CS Sfaxien
Bigirimana Abedi asanzwe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Senga Sage Saviol
    Ku wa 17-09-2021

    Amakuru Mutugezaho Ni Meza Cyane Mukomerezaho Mutubwire Navugwa Muri Gikundiro Yacu

IZASOMWE CYANE

To Top