Elizabeth Michael [Michael Lulu] wari umaze igihe afunzwe aritegura kwambikana impeta n’umusore yishumbushije nyuma y’urupfu rwa Kanumba Steven witabye Imana kuwa 7 Mata 2012.
Iby’ubu bukwe Michael Lulu buvuzwe nyuma y’iminsi mike asoje igihano yakatiwe n’urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica Kanumba wari icyamamare muri sinema ya Tanzania.
Muri Tanzania haracicikana inkuru zishimangira ko kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, Lulu n’umukunzi we Majay[Majizo] biyeretse imiryango ndetse babagezaho umushinga wabo.
Guverineri w’Intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda uri mu basaza bazashyingira Lulu yemeje aya makuru nk’uko Bongo5 yabitangaje. Ati “Elizabeth Michael ‘Lulu’ ku munsi w’ejo[ku Cyumweru] we n’umukunzi we w’igihe kinini Majizo biyerekanye […] Ubukwe bwabo ni mu mpera z’uyu mwaka.”
Uyu mukobwa yiteguye gukora ubukwe nyuma y’uko yavuye muri Gereza ku tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru. Yakomereje igihano yari yarakatiwe hanze ya gereza kuko cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service].
Urukundo rwa Michael Lulu na Majey rwavuzwe cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 ndetse icyo gihe nibwo bahishuye bwa mbere ko bateganya kurushinga gusa umukobwa yahise afungwa.

Ibitekerezo
Kwizera Fabrice
Ku wa 20-11-2018emw naho arongowe nuwund ntankeka atamwishe kuko yagiz uwambere nuwund aragiy