Siporo

Umukunzi wa Cristiano yunamiye umuhungu we akoresheje ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi

Umukunzi wa Cristiano yunamiye umuhungu we akoresheje ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yongeye kuragara ku mbuga nkoranyambaga yunamira umuhungu we wapfuye akivuga akoresheje ifoto ya Cristiano Ronaldo atura umwana we Imana.

Nyuma y’uko uyu muryango wari ugiye kwakira impanga, tariki ya 18 Mata 2022 ubwo bavukaga, umuhungu wabo yahise yitaba Imana.

Kuva icyo gihe Georgina akaba yari atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane, yifashishije ifoto ya Cristiano Ronaldo yishimira igitego yatsinze Arsenal ku wa Gatandatu ushize ubwo Arsenal yabatsindaga 3-1, benshi babifashe nko kongera kunamira umwana we.

Uyu mugabo mu kwishimira iki gitego yazamuye urutoki arwerekeza hejuru n’amaso ye bigaragara ko arimo agahinda kenshi ayahanga mu bicu, nk’ikimenyetso cy’uko ari ho umwana we yagiye ndetse yamutuye Imana, ni wo mukino yari akinnye wa mbere nyuma yo kumupfusha ndetse ni nacyo gitego yatsinze ahitamo kukishimira muri ubwo buryo.

Nta magambo yigeze aherekeza iyi foto ya Rodriguez uretse umutima ufite ibara risa umweru.

Uretse kunamira umwana wabo, ibi bigaragaza urukundo akunda umugabo we cyane muri ibi bihe bikomeye bombi barimo kunyuramo byo kubura umwana wabo.

Umwana w'umukobwe we yabayeho, baherutse kumwakira mu muryango wabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top