Imyidagaduro

Umunyamakuru w’imikino Isaac Kuradusenge yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore ku isaburu ye y’Amavuko(AMAFOTO)

Umunyamakuru w’imikino Isaac Kuradusenge yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore ku isaburu ye y’Amavuko(AMAFOTO)

Umunyamakuru w’imikino wa Kigali Today, Isaac Kuradusenge yaraye yambitse impeta umukunzi we Kayumba Sylivie bamaze imyaka 3 bakundana, amusaba ko yazamubera umufasha na we amwemerera kuzamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Ni ibirori byabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2020 bibera i Nyamirambo, maze Isaac Kuradusenge ashinga ivi ku bataka asaba Sylivie usanzwe ari umuririmbyi muri Chorale Saint Paul Kicukiiro ko yazamubera umugore, undi na we arabyemera.

Ni umuhango wahuriranye n’ibirori byo kwifuriza umukunzi we isabukuru nziza yari yagize ku wa 15 Ukwakira 2020.

Aganira na ISIMBI, Isaac Kuradusenge yavuze ko impamvu yahisemo gusaba umukunzi we bakundanye kuva 2017 ko yazamubera umugore ari uko yasanze bahuza muri byinshi kandi yubaha akazi akora.

Ati“Icyo namukundiye ni uko ari umuntu ugira urukundo kandi akabigaragaza. Ni umuntu duhuza yaba mu myemerere no mu myumvire, yuhaba akazi nkora ni umuntu uzi guha agaciro urukundo.”

Nyuma yo kwambika impeta Sylvie, biteganyijwe ko ubukwe bwabo buzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2021 muri Gashyantare.

Isaac Kuradusenge yakoreye ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo Rayol FM & TV, Authentic Radio ari nayo yavuyeho yerekeza muri Kigali Today.

Ati"uzashyingiranwa nanjye?"
Isaac yashinze ivi hasi asaba Sylivie ko yazamubera umugore
Yabyemeye undi arayimwambika(impeta)
Nyuma yo kubyemera yahagurutse aramuhobera, aramushiraaaaaaa
Akanyamuneza kari kose
Byari ibyishimo kuri Sylivie
Yambitswe impeta y'urukundo....
Byahuriranye n'isabukuru ye y'amavuko
Bakase umutsima bamwifuriza isabukuru nziza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Gratie hatangimana
    Ku wa 17-10-2020

    Twemera umuntu wese uteye ivi kubushake ntagahato karimo imana izabibafashemo by

  • Gratie hatangimana
    Ku wa 17-10-2020

    Twemera umuntu wese uteye ivi kubushake ntagahato karimo imana izabibafashemo by

IZASOMWE CYANE

To Top