Siporo

Umunyamakuru w’imikino yagizwe umutoza wa Kirehe VC

Umunyamakuru w’imikino yagizwe umutoza wa Kirehe VC

Umunyamakuru w’imikino wa The New Times, Peter Kamasa yagizwe umutoza mukuru Kirehe VC aho asimbuye Jado Castar wagiye kuyobora FRVB.

Peter Kamasa amaze igihe kinini akora umwuga w’itangazamakuru by’umwihariko rya siporo, akaba yarakinnye n’uyu mukino wa Volleyball nubwo bitamukundiye kuwukomeza.

Akaba yamaze kugirwa umutoza wa Kirehe VC aho yasimbuye Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar uherutse gutorerwa kuba visi perezida wa kabiri wa FRVB.

Aganira na ISIMBI, Peter Kamasa yavuze ko yishimiye izi nshingano nshya yahawe, ati"Nshimishijwe n’inshingano nshya kandi dutegerezanyije amatsiko ibintu byose byiza biri muri iyi kipe."

Kamasa umwaka wa 2000-2004 yakiniye Ngoma Volleyball Club na Groupe Scolaire Butare, umwaka w’imikino wa 2007-2008 yakiniraga Rukinzo VC mu Burundi aho begukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona,.

2013-2014 yari umutoza wungirije wa Groupe Scolaire de Butare, 2015-2016 yari umutoza wungirije wa APR VC, 2016-2017 umutoza wungirije wa RRA VC, 2018-2019 yari umutoza wungirije wa REG VC, 2019 yari umutoza w’agateganyo w’ikipe ya APR y’abagore(APR WVC) ni mu gihe kuva 2019 kugeza 2021 yari umutoza mukuru w’amakipe y’abagabo n’abagore ya Rwandair.

Peter Kamasa yamaze kugirwa umutoza wa Kirehe VC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top